Apostle Gitwaza hari icyo yavuze ku iyicwa rya Banyamulenge rikomeje kubakorerwa muri Congo
Amakuru Mashya umusirikare wo mu Gisirikare cya Congo FARDC yabonye Twirwaneho irimo kubakubita umusubirizo ahita yiyunga nayo abandi nabo bagwa mu kantu.
Ni umusirikare ufite ipeti rya Lieutenant Conel,akaba ari uwo mu bwoko bw’ Abanyamulenge witwa Mutebutsi Macyunda ,ni we witandukanije n’ igisirikare cya Repubilika ya Demokarasi ya Congo ,FARDC,yiyunga na Twirwaneho.
Nk’ uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga ngo Lt.Col.Macyunda yari akuriye batayo y’ ingabo za FARDC Kuwumugethi. Aka gace gaherereye muri Grupema ya Bijombo ahazwi nk’ i Ndondo muri teritwari ya Uvira mu ntara ya Kivu y’ Epfo.
Byabaje kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Ugushyingo,2025 nibwo uyu musirikare ufite ipeti rya Colonel yakiriwe muri Twirwaneho mu Bijabo,avuye muri FARDC ikorera muri ibi bice by’ i Ndondo ya Bijombo.
Macyunda agiye akurikira Major Mugemanyi na we uheruka kwitandukanya n’ igisirikare cya RDC ajya muri Twirwaneho. Si aba bonyine kuko hari n’ abandi benshi biyunze n’ uyu mutwe batorotse FARDC.