Bukavu bihindutse amarira gusa😠igisasu cyaturikiye mu nama yari irimo n’ abayobozi
Kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Ukwakira 2025, nibwo Umuyobozi mukuru w’ Itorero rya Zion Temple Celebration Centre ku isi , Apostle Dr.Pual Gitwaza yavuze ko ubugome burimo gukorerwa Abanyamulenge kandi amahanga arebera. yemeza ko isi nta butabera buhari kandi ko ari bo ubwabo bazabasha kwikura mu bibazo barimo babifashijwemo n’ Imana
Uyu muyobozi wa Zion temple celebration center, Apostle Gitwaza yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umuyoboro wa YouTube witwa Legend Tv aho yagarutse ku bintu binyuranye birimo kwibaza impamvu Abanyamulenge bakomeje kwicwa amahanga arebera,n’ icyo bakwiye gukora ngo bigobotore ibyo bibazo.
Ariko kuva kera Abanyamulenge muri Congo bakunze guhura n’ ibibazo byo guhohoterwa bakicwa ,imitungo yabo ikangizwa kandi badafite uwo batakira bakubura ubumwa.
Ibi byakozwe cyane muri Kivu y’ Epfo ndetse n’ iy’ Amajyaruguru,aho ibi bikorwa bigirwamo uruhare n’ ingabo za Repubilika ya Iharanira demokarasi ya Congo bashimangira ko ibiri kubakorerwa ari jenoside.
Umunyamakuru yaje kubaza uyu mukozi w’ Imana impamvu Abanyamulenge bicwa ntihagire ubarenganura kandi n’ amahanga abireba? Gitwaza yagize ati” Ndavuga ko ku isi nta butabera bubaho ,iyo buza kubaho abayuda ntibaba barapfuye ,abasomali ntibaba barimo kwicwa. Muri Afghanistan ntabwo haba hameze kuri ya ,isi yose mu bihugu nka Sudani biri mu bibazo,igihe cyose abantu barira ni uko nta butabera”.
Yakomeje avuga ko Abanyamulenge nabo babuze ubarengenura ati” Abanyamulenge ubwacu ,mu by’ ukuri nta waturenganura uretse Imana yaturemye rero, ubutabera ni ikintu kibuze hano ku isi . Reka nemere ko bwanahaba ,bunahabaye sinzi ko hari uwapfa kutuvugira”. Yavuze kandi ko Abanyamulenge bapfuye bari mu Gatumba mu kindi gihugu ,Igihugu cyabo cya RDC ni cyo kiba cyarafashe iya mbere kugira ngo kibavugire ariko ntacyo cyakoze. Igihugu cy’ u Burundi bapfiriyemo kiba cyaravuze ngo abantu bahungiye ku butaka bwacu ,barahapfira nyabuneka nimubafashe barenganurwe ,nacyo ntabyo cyakoze.
Apostle Gitwaza yavuze kandi ko gutabarwa kw’ Abanyamulenge ahari kutazava ku bantu. Kuzava kuri bo ubwabo ariko cyane cyane Imana yabaremye ni yo izabarwanirira. Umunyamakuru kandi yamubajije cyo yafasha Abanyamulenge mu gihe yaramuka abaye Perezida?
Nawe ati”Nubwo byangora kuba Perezida njyewe ndi umupasiteri usanzwe ibyo kuba Perezida ntibirimo.reka nemere ko wenda mbaye umujyanama wa Perezida nasaba Perezida wa Congo kubanza gusengesha Igihugu cyose. Gusaba icyo gihugu buri wese wemera Imana gupfukama hasi bagasaba imbabazi bakegera Imana.
Icya Kabiri na musaba kunga Abanye_ Congo bakiyunga. Nabashyiramo imbaraga cyane ,ngashyiraho Minisiteri y’ Ubumwe n’ ubwiyunge noneho abantu bagahurira hamwe bagakora.
Ikindi uyu mukozi w’ Imana yavuze ni uko yamusaba gushyiraho gereza nyinshi mu gihugu zo gufunga abantu bose biba, barya ruswa ndetse bagafungwa hatarebwa ngo ni mwene wanyu cyangwa ikindi bigatuma abandi batinya,noneho buri munye- Congo wese agakora yaba uri mu mahanga cyangwa imbere mu gihugu.