Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

U Rwanda ruhise rusubiza u Bwongereza byihuse

 

Basubiranyemo abasirikare 6 b’ Igisikare cya Congo bishwe na Wazalendo

 

Guverinoma y’ u Rwanda yasubije igihugu cy’ u Bwongereza cyatangaje ko iki gihugu cy’ u Rwanda ngo kiramutse kidakuye ingabo zacyo muri Congo gikwiye kwinjira mu nzira y’ ibiganiro.

Kuri uyu kabiri tariki ya 25 Ugushyingo 2025 ,nibwo igihugu cy’ u Bwongeresa cyafatiye u Rwanda ingamba zirimo kuba nihatagira intambwe igaragara iterwa mu gukemura ibibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo,buzahagarika kwitabira inama zo mu rwego rwo hejuru zizajya zakirwa na Guverinoma y’ u Rwanda ndetse bukanagabanya ibikorwa bigamije guteza imbere ubucuruzi bwakoranaga n’ u Rwanda.

U Bwongereza bwateguje ibi bihano nyuma y’ iminsi mike Minisitiri wabwo w’ Ububanyi n’ Amahanga,David Lammy avuye i Kigali ,Aho yahuriye akanaganira na Perezida Paul Kagame ku bibazo byo muri Congo. Uyu ubwo yari i Kigali , Perezida Paul Kagame yamugaragarije impungenge u Rwanda rumaranye igihe z’ uko Kinshasa ifite umugambi wo gutera u Rwanda ikaruhungabanyiriza umutekano,ibifashijwemo na Leta y’ u Burundi ndetse na FDLR ,ibyatumye rufata ingamba z’ ubwirinzi.

Umuvugizi wa Guverinoma y’ u Bwongereza mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kabiri,yavuze ko” u Rwanda rushobora kuba rufite impungenge z’ umutekano ,ariko ntabwo byemewe kuzikemura mu buryo bwa Gisirikare. Igisubizo cya Politiki ni cyo cyonyine bishobora kuri aya makimbirane”

Minisitiri w’ Ububanyi n’ Amahanga y’ u Rwanda isubiza ibyatangajwe n’ u Bwongereza yagaragaje ko bitumvikana gutekereza,ko u Rwanda rushobora gushyira abaturage barwo mu kaga no kudebeka ku mutekano warwo.
U Rwanda rwunzemo ko ingamba rwafatiwe n’ u Bwongereza” ntacyo zafasha Congo mu bibazo irimo ndetse nta n’ uruhare zatanga mu kugera ku gisubizo kirambye cy’ ibibazo by’ umutekano wo mu Burasirazuba bwa RDC,hisunzwe uburyo bwa Politiki”.

Rwagaragaje kandi ko kuba Guverinoma ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo itaryozwa ibikorwa byayo ikatajemo birimo kugirira nabi no gutera abaturage bayo,no gutera ibisasu ku bice bituyemo Abanyamulenge bo mu ntara ya Kivu y’ Epfo,bituma Kinshasa ikomeza gukomera ku ngingo yo kwifashisha ingamba za gisirikare, bigatuma intambara ikomeza gufata indi ntera n’ abaturage bakabizahariramo.

U Rwanda kandi rwamenyesheje u Bwongereza ko rurajwe ishinga mu gukorana n’ ibihugu bitandukanye ku ngingo yo kwimakaza inzira y’ ibiganiro iyobowe n’ Abanyafurika ,mbere yo gusaba umuryango mpuzamahanga kuyishyigikira na cyane ko ariyo izageza ku gisubizo kirambye.

Related posts