Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ese Rayon Sports iraza kwikura imbere ya Amagaju FC?

 

 

Uyu munsi ku wa Gatandatu tariki ya 22 Gashyantare 2025, kuri Sitade Mpuzamahanga ya karere ka Huye haraza kubera umukino uhuza Ikipe ya Amagaju FC na Rayon Sports,kuri ubu ikibazo kirimo kwibazwa kiragira giti? Ese ikipe ya Rayon Sports iraza kwikura imbere y’ iyi kipe kandi idafiye abakinnyi b’ ingenzi?

Muri abo bakinnyi ba Rayon Sports bataza kugaragara kuri uyu mukino harimo Muhire Kevin wagize ikibazo cy’ imvune ku mukino iyi kipe yakinnye na Rutsiro FC ndetse uyu mukinnyi aza gusohoka mu kibuga ku munota wa 30. Uyu mukinnyi rero ntabwo aza gukina umukino iyi kipe ifitanye na Amagaju FC.

Andi makuru ahari ni uko uwitwa Omberenga Fitina na we aza kuba adahari ariko amakuru agera mu itangazamakuru twamenye ni uko uyu myugariro ashobora kuba yujuje amakarita atatu y’ umuhondo atamwemerera gukina umukino ukirikiye.

 

Urebye uko ikipe ya Rayon Sports iza gukina imbere ya Amagaju FC ,dushobora kubona umutoza Robertihno akinisha umwana muto w’ umunyarwanda ukina ataha izamu witwa Sindi Paul Jesus kugira ngo agabanye umubare w’ Abanyamahanga bemerewe kwinjira mu kibuga ariko kandi ni na nyuma y’ uko Ishimwe Fiston akomeza kugaragaza urwego ruri hasi cyane.

Umutoza Robertihno uko yakinisha ikipe ye kose biragoye ko yafata Souleymane Daffé akamwicaza kuko twabonye ikipe ya Amagaju FC ari ikipe ikunda gukina yugarira ariko yabona amahirwe ku mupira y’ imiterekano ikayibyaza umusaruro.

Kugeza ubu Ikipe ya Murera ifite Daffé ukina hagati mu kibuga ni byiza cyane kuko igihagararo cye ni kimwe mu bigomba gufasha iyi kipe ariko kandi ni n’ umukinnyi mwiza iyo afite umupira ku kirenge.

Abatoza bombi bakaniye.

Ni umukino utoroshye ukurikije amagambo yatangajwe n’ abatoza b’ aya makipe aza kuba ahanganye.

Umutoza Niyongabo Amars utoza Amagaju FC ku munsi wo ku wa Kane tariki 20 Gashyantare uyu mwaka , yatangaje ko nta kintu gihambaye Robertihno wa Rayon Sports amurusha kandi ko babizi neza ko ikipe ya Rayon Sports yahindutse ukurikije n’ iyo bakinnye na yo mu mukino ubanza amakipe yombi bikaza kurangira anganyije ibitego 2_2.

Ku rundi ruhande Robertihno wa Rayon Sports yaraye na we avuze ko bazi ikipe bagiye guhura na yo ndetse ko biteguye gukina umukino wataka izamu cyane ni ubwo badafite umwe mu bakinnyi basanzwe babafasha ariko bizeye ko iki gikombe bazagitwara kuko babona ahazaza ari heza kuri Rayon Sports.

 

Related posts