Umuyobozi w’ Inama nkuru y’ Abepisikopi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Mgr Donacien Nshole, yavuze ko iki gihugu nta mahoro kizagira nyuma yuko gishize imbere inzira y’ intambara no gushyira ku ruhande Umutwe wa M23.
Uyu Musenyeri Nshole yabivuze ubwo yari mu kiganiro na Television ya France 24 , ku wa 19 Gashyantare 2025, ubwo yari mu gihugu cya Kenya , asobanura uko urugendo rw’ abagize Komisiyo y’ iyo nama bari kuganira n’ impande zitandukanye ,ku cyatuma Uburasirazuba bwa Congo bugira amahoro. Yakomeje avuga ko ubwo baganiraga n’ abayobozi b’ Umutwe wa 23 banyuzwe n’ ibisobanuro bahawe ku impamvu zatumye uwo mutwe wegura intwaro ,kandi ko basanga kugira ngo Congo igire amahoro ari ngombwa guhurira na Leta ku meza y’ ibiganirro n’ Abanyekongo bashaka impinduka barimo n’ umutwe wa M23. Ati” Njyewe ni nabyo ngenda mbuva aho tuganira hose ko umutwe wa M23 ukwiye kwinjizwa mu biganiro by’ amahoro nk’ abandi bakongomani ,ntabwo M23 ari igipupe gihishe isura y’ u Rwanda mu ntambara ,bafite impamvu yumvikana kandi ntabwo twagira amahoro igihe cyose tukibashyira ku ruhande”.
Ku kijyanye no kuba Perezida wa Congo avuga ko ataganira na M23 kuko ari umutwe w’ iterabwoba ,Musenyeri Nshole yabwiye kiriya kinyamakuru twavuze haruguru ko iyo ari imvugo ya Politiki kandi ko nk’ abizera bemera ko byose bishobora guhinduka ,ikitwaga ikibi kigahabwa agaciro.