Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rayon Sports iri ku gitutu yaraye yibitseho abakinnyi bane,harimo urira iyo atatsinze igitego.

 

 

Ikipe ya Rayon Sports ifite abakunzi benshi mu Rwanda, nk’ uko bajya babyitangariza yaraye isinyishije abakinnyi bane,baje gufasha iyi kipe kwegukana Igikombe cya Shampiyona cy’ uyu mwaka 2024&2025.

Abo bakinnyi harimo Umunya_ Cameroon, Assana Nah Innocent umaze igihe akorana n’ abandi imyitozo , na Rutahizamu w’ Amavubi ,Biramahire Abeddy, na Adulai Jaló wo muri Guineé_ Bissau ndetse Souleymane Daffé wo muri Mali.

Aba bakinnyi bose uko ari bane baraye basinyiye iyi kipe , kuri uyu wa Gatanu ,tariki ya 31 Mutarama 2025, byemejwe n’ ubuyobozi bw’ iyi kipe yambara ubururu n’ umweru.

Mu mpera z’ icyumweru gishize ,ni bwo Umunya_ Cameroun Assana ukina anyuze mu mpande yageze mu Rwanda, yiteguye ibiganiro bya nyuma na Rayon Sports FC.

Uyu mukinnyi wakiniraga Coton Sports FC de Garoua, yakiriwe na mugenzi we Aziz Bassané umaze kumenyera ubuzima bwo muri Rayon Sports, dore ko aba bombi bakuriye mu irerero rimwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroun.

 

Uyu ni mukinnyi Mpuzamahanga kuko yakoranye na Coton Sports FC de Garoua yo imikino ya CAF Champions League na CAF Confederation Cup, gusa akinira n’ andi nka Moghreb Tétouan yo muri Maroc na Colombe Sport FC y’ iwabo.

Khadine N’ diaye watakarijwe ikizere n’ abafana ba Rayon, yasabye imbabazi ku byo yakoze.

Burya Haruna Niyonzima yikundira ikipe ya Rayon Sports!

 

Ese koko Byiringiro Lague byari bikwiye ko yihenura kuri Rayon Sports kandi ariyo yamumuritse?

 

Undi mukinnyi iyi kipe yasinyishije, ni Umunya_ Mali, Souleymane Daffé, wakiniraga Provenance de Salitas yo muri Burkina Faso ,wasinye umwaka umwe n’ igice, uyu mukinnyi yakunze kwifashishwa mu mutima w’ ubwugarizi akinira AS Real de Bamako.

Iyi kipe Kandi yasinyishije Rutahizamu w’ Ikipe y’ Igihugu y’ u Rwanda,’Amavubi’ Biramahire Abeddy,wakinaga muri Clube Ferroviário de Nampula yo muri Mozambique,yagezemo muri Nyakanga 2024,avuye muri UD Songo na yo yo muri iki Gihugu, uyu mukinnyi yerekanywe n’ ubuyobozi bwa Rayon Sports burangajwe imbere na Thaddée Twagirayezu.

Uyu mukinnyi kandi mu Rwanda yakiniye amakipe arimo, AS KIGALI, POLICE FC,MUKURA VS.

Undi mukinnyi ni Rutahizamu Jaló Adulai wo muri Guinée_ Bissau wakiniraga Benifica Sporting Clube de Bissau y’ iwabo,Adulai Jaló, nawe yamaze gusinyishwa na Rayon Sports FC ,nawe amasezerano y’ umwaka umwe n’ igice.

Gusa hari n’ andi makuru avuga ko uyu mukinnyi ngo yigeze kurara muri Sitade ubwo yari yabuze igitego mu mukino,ngo kuko iyo adatsinze agira umujinya mwinshi cyane.

 

Related posts