Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

🚨Amakuru Mashya 🚨 Gen Maj Peter Cirimwami,wari Guverineri w’ Intara ya Kivu y’ Amajyaruguru yishwe arashwe na M23.

 

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Mutarama 2025, mu masaha y’ ijoro nibwo hasohotse amakuru avuga ko uwari Guverineri w’ Intara ya Kivu y’ Amajyaruguru, Gen Maj Peter Cirimwami, yishwe arashwe n’ umutwe wa M23 ahita apfa.

Aya makuru yemejwe n’ Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa Politiki Lawrence Kanyuka. Abinyujije kuri X yahoze yitwa Twitter yagize ati” Umugaba Mukuru w’igisikare cy’umutwe wa FDLR, General Chirimwami, yapfuye. Yiciwe i Kasengezi ubwo yasuraga abari imbere ku rugamba kugira ngo yifotozanye na bo.”

Uyu Gen Maj Cirimwami yakunze kugaragara nk’ ushyigikiye cyane imitwe irimo Wazalendo na FDLR ,ndetse yerekana uruhare rweruye mu mikoranire y’ igisirikare cya Congo n’ iyo mitwe,by’ umwihariko mu ntambara bahanganyemo n’umutwe witwaje intwaro wa M23.

Raporo nyinshi z’ impuguke zagiye zigaragaza ko Gen Maj Cirimwami yari we shyiga ry’ inyuma mu guhuza FDLR n’ ubutegetsi bwa RDC ndetse n’ Ingabo z’ icyo gihugu.

Umutwe wa M23 ,kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Mutarama 2025, watangaje ko ugiye gufata Umujyi wa Goma ufatwa nk’ Umurwa Mukuru w’ Intara ya Kivu y’ Amajyaruguru muri DRC. Umuvugizi w’ uyu mutwe mu rwego rwa Politiki Lawrence Kanyuka,yavuze ko abatuye muri uyu Mujyi bababaye cyane abateguza kubohorwa.

Soma iyi nkuru ukuremo amakuru ahagije :Abanye_ Congo bafite agatubutse bari guhungira mu Rwanda.

 

 

 

Related posts