Kuri ubu amakuru arimo kugarukwaho n’ ibinyamakuru bitandukanye byose biri kwibaza niba CHAN 2024 , izaba cyangwa itazaba?
Amakuru aravuga ko Imikino y’ igikombe cya Afurika cy’ Abakina imbere mu biguhu byabo( CHAN) ko rishobora gusubikwa naho CAF yo ikerekana ko rizakinwa.
Ikibazo turimo kwibaza turafata ibyande tureke ibyande?
Ikinyamakuru beINSports, cyatangaje ko impuzamashyirahamwe y’ umupira w’ Amaguru ku mugabane w’ Afurika ,CAF, irategaganya kuri subika rikazakinwa mu Kwezi kwa Kanama muri uyu mwaka.
Iri rushanwa ryari ritaganyijwe kuzaba tariki 1 Kugeza tariki ya 28 mu Kwezi gutaha kwa Gashyantare rizitabirwa n’ ibihugu 19 nk’ uko byatangajwe na CAF.
Zimwe mu impamvu zishobora gutuma iri rushanwa rya CHAN 2024 ryimurwa harimo ikibazo cy’ ibikorwa remezo ,ikibazo cya Sitade zizayakira no kuba amakipe 19 azarikina atari yaboneka.
Ibi bije nyuma y’ uko Kenya izakira iyi mikino ikiri mu bikorwa byo kubaka Sitade izakoresha ndetse bikaba byaravuzwe ko u Rwanda rushobora kuyisimbura ariko kugeza ubu ntabwo biratangazwa ko u Rwanda ruzitabira iyi mikino.
Nubwo haje aya makuru ariko CAF yo ikomeje kwerekana ko iri rushanwa rizakinwa. Ibinyujije ku mbuga zayo, iri gutangaza ko ejo ku wa Gatatu hazaba tombola yaryo mu gihugu cya Kenya