Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Muhanga:Uko umusore w’ imyaka 22 yisobanuye ku cyatumye yica umugabo w’ imyaka 24.

 

Mu Karere ka Muhanga Umusore akurikiranyweho kwica umugabo w’ imyaka 24 y’ amavuko amutemesheje umuhoro.

Kuri ubu Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bukurikiranye Umusore w’ imyaka 22 y’ amavuko wishe umugabo w’ imyaka 24 amutemesheje umuhoro.

 

Ni icyaha uyu musore akurikiranyweho yakoze ku itariki ya 22 Ukuboza mu Mudugudu wa Gisizi ,Akagari ka Kirwa ,mu Murenge wa Kayenzi ,mu Karere ka Kamonyi nk’ uko byatangajwe n’ Ubushinjacyaha Bukuru dekesha aya makuru.

Uyu musore mu ibazwa, uregwa yemeye icyaha ; avuga ko kuri uwo munsi,yagiye Aho acururiza( Boutique) agasanga Abagabo 3 barimo gutongana, yababaza ibyo bapfa nyakwigendera akamukubita inkoni ku kaguru,nawe agahita yinjira aho acururiza agafata umuhoro akamutema mu musaya no mu mutwe agahita apfa.

Asobanura ko ibyo yakoze yabikoze abitewe na kamere yamuzamukanye ubwo nyakwigendera yamukubitaga inkoni ,Kandi ko yabikoreshejwe n’ amadayimoni.

Icyaha uyu musore akurikiranyweho cy’ ubwicanyi buturutse ku bushake, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’ Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 ritaganya ibyaha n’ ibihano muri rusange nk’ uko ryavuguruwe kugeza ubu.

Related posts