Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Iyobokamana

Byinshi ku ndirimbo “Abanjye ndabazi”  ikomeje gukora ku mitima ya benshi

 

Umuhanzi Elysee Bigira ukorera umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Bubiligi, yashyize hanze indirimbo “Abanjye ndabazi” ikomeje gukora ku mitima y’abakunda gusenga, bitewe ahanini n’amagambo asubiza intege mu bugingo arimo.

 

Iyi ndirimbo yasohotse mu ntangiriro za Mutarama 2025.

 

Indirimbo “Abanjye ndabazi” ikubiyemo amagambo y’ihumure, ry’uko Imana itigera na rimwe itererana abagaragu bayo bayikorera kandi bakayishakana umwete. Ko haba kuva mu bihe byinshi bishize, muri iki gihe ndetse no mu kizaza, Imana itajya itererana abayo.

 

Muri iyi ndirimbo kandi harimo amagambo y’ihumure, avuga ko mu gihe umuntu asenze Uwiteka adakwiye guhangayika mu gihe ibyo asabye bidahise biba ako kanya nk’uko yabyifuzaga, kuko Ishoborabyose yumva amasengesho y’abayiyambaza kandi ikayasubiza mu gihe gikwiye.

 

Umuhanzi Elysee avuga ko isoko y’amagambo meza ayirimo, yayakuye mu mirongo y’ibyanditswe byo muri Bibiliya: “Ni yo yadushyizeho ikimenyetso, iduha umwuka wayo mu mitima yacu ho ingwate” (2 Abakorinto 1:22).

 

“Nakumenye ntarakurema mu nda ya nyoko kandi nakwejeje utaravuka, ngushyiriraho kuba umuhanuzi uhanurira amahanga” (Yeremiya 1:5).

 

Uyu muhanzi w’impano ikora ku mitima ya benshi bitewe n’uko atambutsa ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo, si mushya mu bakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

 

Yamenyekaniye cyane mu itsinda Gisubizo Ministries ryanyuze imbaga nyamwinshi binyuze mu ndirimbo zaryo nka “Nguhetse ku mugongo”, “Humura”, Ebenezer n’izindi nyinshi zakoze ku mitima y’abazumvise.

 

Uretse iri tsinda yarimo nk’inkingi mwikorezi, umuhanzi Elysee kandi yatangiye kuririmba kuva mu bwana bwe, akiri i Murenge muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Akigera mu Rwanda yakomereje umuziki muri za korari z’amatorero atandukanye yagiye yifatanya na yo.

 

Nyuma y’aho yaje kujya muri Uganda, aho yakomereje umuziki, ariko nyuma y’aho gato agaruka mu Rwanda, aho yavuye yerekeza mu Bubiligi mu 2020.

 

Akigera mu Bubiligi ni bwo yashyize imbaraga nyinshi cyane mu kuririmba ku giti cye.

 

Kuri ubu amaze gusohora indirimbo esheshatu zirimo iyitwa “Erega mwami” yaruhuye imitima ya benshi bitewe n’amagambo akomeye arimo.

 

Indirimbo ze zose ziboneka ku muyoboro wa YouTube witwa Elysee Bigira.

 

Muri uyu mwaka, umuhanzi Elysee avuga ko abakunzi be batazicwa n’irungu kuko azakomeza gusohora indirimbo. Uretse n’ibyo kandi, muri Gicurasi 2025 azakorera i Namur mu Bubiligi, igitaramo azafatanya n’abahanzi azatangaza mu bihe biri imbere.

REBA INDIRIMBO” ABANJYE NDABAZI” Elysee AHERUTSE GUSHYIRA HANZE 

Akigera mu Bubiligi ni bwo yashyize imbaraga nyinshi cyane mu kuririmba ku giti cye.

 

Umuhanzi Elysee Bigira yavuze ko muri uyu mwaka afitiye byinshi abakunzi be

Related posts