Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umusaruro w’inama y’ibanga ya Rayon Sports watangiranye n’itangazwa ry’igihe cy’amatora y’abazasimbura ubuyobozi bwa Uwayezu Jean Fidèle

Ikipe ya Rayon Sports yatangarije abanyamuryango bayo itariki y’amatora y’ubuyobozi bw’Umuryango wa Rayon Sports buzasimbura ubucyuye igihe bwari buberewe ku ruhembe n’uwari Perezida wayo Uwayezu Jean Fidèle weguye mu muri Nzeri 2024 kubera ibibazo by’uburwayi.

Ni bimwe mu musaruro wavuye mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere tariki 28 Ukwakira 2024, ubwo hateranaga inama ikomeye yitabiriwe n’abahoze ari abaperezida ba Rayon Sports nka Muvunyi Paul, Gacinya Chance Denis, Munyakazi Sadate ba vuba aha n’abandi bahoze babungirije kuri manda zabo nka Dr. Rwagacondo Emile.

Muri iyi nama yari yitabiriwe n’abareberera Siporo na Ruhago muri rusange nka Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard na Perezida wa FERWAFA, Munyentwari Alphonse hashyizweho akanama k’igihe gito gashinzwe ibirimo no gutegura amatora nyuma ya Manda yashyizweho akadomo tariki 24 Ukwakira 2024.

Kuri uyu wa Gatatu, ni bwo KGLNEWS yanditse ko yamenye ibyavugiwe muri iriya nama, ndetse ibijyanye n’amatora byari bisigaye, bikaba ari byo bikubiye mu itangazo Rayon Sports yanyujije ku mbugankoranyambaga zayo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki tariki 30 Ukwakira 2024.

Bati “Ubuyobozi bw’umuryango wa Rayon Sports buramenyesha abanyamuryango bayo bose ko buri gutegura inama y’inteko rusange izaterana kuwa Gatandatu tariki ya 16 Ugushyingo 2024. Iyi nama iteganyijwemo amatora ya komite nyobozi izasimbura komite icyuye igihe yarangije manda tariki ya 24 Ukwakira 2024”.

Iby’uko amatora azakorwa n’abaziyamamaza iyi Kipe batazira “Gikundiro” yavuze ko izabitangaza mu gihe cya vuba.

Ni Rayon Sports hagati aho ikomeje ubuzima busanzwe ari nako itegura umukino w’umunsi wa munani wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere iyi kipe ifitanye na Kiyovu Sports Club kuri uyu wa Gatandatu tariki 02 Ugushyingo 2024.

Rayon Sports yatangarije abanyamuryango bayo igihe cy’amatora y’abayobozi bw’Umuryango wa Rayon Sports
Paul Muvunyi na Munyakazi Sadate bunze ubumwe bahagurukiye gufasha Rayon Sports nk’uko byemerejwe mu nama y’ibanga
Bamwe mu babaye mu buyobozi ba Rayon Sports bari bamaze igihe bahuza imbaraga mu gufasha iyi kipe
Itangaza rinenyesha iby’amatora ya Rayon Sports

Related posts