Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Intimba yahuranyije imitima y’Ab’i Madrid nyuma y’aho bimenyekaniye ko Vinícius adatwara Ballon d’Or, Perezida Pérez ategeka ko nta n’umwe ujya i Paris

Ikinyamakuru cya RMC gikorera mu Bufaransa, Diario AS n’icya El Chiringuito bikorera muri Espagne byahishuye ko Umunya-Brésil, Vinícius José Paixão de Oliveira Júnior yarangije kumenyeshwa ko atari we muri uyu mwaka ugiye kwegukana Igihembo cya Ballon d’Or gihambwa umukinnyi wahize abandi bose mu mwaka wa ruhago, amahirwe yerekeza ku Munya-Espagne, Rodrigo Hernandez Cascante “RODRI”.

Ibi byabaye nk’inkuba itagira amazi ikubitiye mu murwa mukuru, Madrid wa Espagne igakangaranya buri nguni y’uyu Mujyi idasize Vinícius Júnior na Perezida Florentino Pérez kimwe n’undi wese witwa urugingo w’iki kigugu cyamba Umweru n’Umukara.

Ni Real Madrid yari yaramaze gukora neza inyigo iherekejwe n’ingengo y’imari y’uko ibirori byo kwizihiza Ballon d’Or y’uyu Munya-Brésil w’imyaka 24 y’amavuko izishimirwa i Madrid.

Nyuma y’aya makuru yahuranyije ingoma z’amatwi z’Aba“Madridistas”, Perezida Florentino Pérez yategetse ko nta muntu n’umwe ufite urugingo rwa Real Madrid ugomba kujya i Paris mu birori bya Ballon d’or nyuma y’aho bimenyekanye ko Vinícius atayihabwa ahubwo itsindirwa na Rodri usanzwe ukinira Manchester City n’Ikipe y’Igihugu ya Espagne.

Ni Rodri icyakora utatinya kuvuga ko iki gihembo yagikoreye urebye igihe yamaze ari inkingi ya mwamba muri Manchester City ndetse by’umwihariko muri uyu mwaka ayifasha kwegukana Igihembo cya Shampiyona y’u Bwongereza ya kane yikurikiranya, Igikombe cy’Isi cy’Amakipe, ndetse afasha Espagne kwegukana Igihembo cy’u Burayi, EURO ya 2024 anatorwa nk’umukinnyi mwiza wahize abandi muri iryo rushanwa.

Uyu munsi rero, tariki ya 28 Ukwakira yageze kugira ngo mu nyubako ya Chatelet Theatre mu murwa mukuru Paris w’u Bufaransa hatangirwe Ballon d’Or iri gutangwa ku nshuro ya 68 ndetse Rodrigo Hernández Cascante yamaze kuhagera.

Ni mu gihe uyu Munya-Brésil w’imyaka 24 y’amavuko atacyambitswe ikamba, yari yiteze kuva muri 2007 Kaka abaye Umunya-Brésil wa nyuma uheruka iki gihembo.

Kylian Mbappé, Jude Bellingham, Federico Valverde, Daniel Carvajal Ramos na Andriy Lunin nta n’umwe ugomba kwinjira muri iriya nyubako ya Thêatre du Châtelet nubwo bari ku rutonde rw’abakinnyi 30 bo gutorwamo umwe.

Iyo urebye ku rutonde rugabanyije mu byiciro bitandatu byashyizwe hanzwe, buri kiciro kigiye kiyobowe n’umwe hagati ya Vinícius Júnior, Rodrigo Hernandez, Jude Bellingham, Dani Carvajal Ramos, Kylian Mbappé na Erling Braut Halaand; usanga Rodri yari mu b’imbere.

Mu mwaka ushize w’imikino Vinícius Júnior yakiniye Real Madrid imikino 26 muri shampiyona atsindamo 15 anatanga imipira itanu yabivuyemo; ni mu gihe muri UEFA Champions League akinamo imikino 10 atsindamo ibitego 6. Yayifashije kwegukana igikombe cya Shampiyona ndetse n’icya UEFA Champions League.

Vinícius Júnior yamenyeshejwe ko atari we wegukana Ballon d’Or
Rodri ufite amahirwe yo kwegukana Ballon d’Or nyuma y’uko kuva mu mwaka ushize wa 2023 yatwaye Ibikombe umunani ndetse agatsindwa imikino ine yonyine muri Manchester City n’Ikipe y’Igihugu ya Espagne “La Furia Roja”

Related posts