Umuvugizi w’Ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania, Ahmedy Ally yahishuye ko mu bakinnyi benshi b’Abanyarwanda banyuze muri Shampiyona ya Tanzania n’abanyuze muri Simba SC, Meddie Kagere bataziraga MK14 ari we mukinnyi ufatwa nk’Uw’Ibihe Byose muri iyi kipe.
Yabitangaje mu gihe haburaga amasaha abarirwa ku ntoki kugira ngo kuri uyu wa Gatandatu kuva saa Kumi Zuzuye Simba SC yakire Yanga SC kuri Stade Nkuru y’Igihugu yitiriwe Benjamin Mkapa [Stadium] mu mukino w’amateka uzwi nka Kariakoo Derby.
Mu kiganiro yahaye B&B Kigali FM yabajijwe umukinnyi w’Umunyarwanda ufatwa nk’Uw’Ibihe Byose muri iyi kipe, maze avuga ko nubwo abakinnyi nka Niyonzima Haruna na Mafisango Patrick babaye beza, ariko Meddie Kagere yari ku rwego rwisumbuyeho by’umwihariko ibirebana no kuboneza mu biti by’izamu.
Ati “Ni Kagere [Meddie]! Kagere yakoze ibintu bihambaye cyane, Igifaru cy’u Rwanda, yego. Mu myaka itanu yamaze akinira Simba SC, yari yarahindutse umukunzi w’abafana ba Simba SC, kandi arakibukwa kugera na n’uyu munsi ku buryo yishimiraga igitego apfutse ijisho rimwe”.
“Niyonzima [Haruna] yari umukinnyi mwiza ariko ntabwo yahamaze igihe. Igihe kirekire yabaye muri Tanzania yakimaze akinira Yanga SC kurusha iyo yakiniye Simba. Iyo uvuze Niyonzima, aba Yanga bamwumva cyane kimwe n’uko kuri Kagere aba Simba bimeze”.
Uretse aba babiri baheruka muri iyi kipe mu bihe bya vuba aha, Ahmedy Ally yanakomoje kuri Patrick Mutesa Mafisango witabye Imana muri 2012 avuga ko na we ari umwe mu beza Simba SC yagize ariko akaba yaragiye kare.
“Ariko Patrick Mutesa Mafisango na we mu by’ukuri yakiniye Simba adukorera ibintu binini cyane. N’ubu baracyamwibuka cyane kuko hari n’abo babona bakavuga ko bakina nka we. Icyakora na we ntabwo yaturyoheye cyane bitewe n’uko atahatinze. Twifuzaga ko yadukinira igihe kirekire ariko Imana yamukunze kuturusha, ariko ni umukinnyi ufite icyubahiro gihambaye mu Ikipe ya Simba”.
Kagere Meddie wanyuze mu makipe yo mu Rwanda nka ATRACO FC, Kiyovu SC, Mukura, Police na Rayon Sports yageze muri Tanzania ahinduka umwami nyuma yo gutsindira Simba ibitego 52 mu mikino 76 yayikiniye.
Uretse gukinira iyi kipe ifite Umunyarwanda, Uwayezu François Régis nk’Umuyobozi Mukuru [CEO], Uyu mukinnyi w’imyaka 38 y’amavuko yananyuze mu yandi makipe yo muri Tanzania nka Singida Fountain Gate na Namungo FC akinira kugera n’uyu munsi.
Kagere kandi ni umwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda batsinze ibitego byinshi mu rugendo rwabo aho imibare izwi neza yemeza ko afite ibitego 166, icyakora andi makuru akavuga ko byaba bigera muri 200. Amakipe yatsindiye ibitego byinshi ni Simba [52 (76)], Gor Mahia [43 (83)], na Police FC [38 (40)], akaba n’umwe mu batsindiye Ikipe y’Igihugu Amavubi ibitego byinshi [15].