Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Darko Nović utoza APR FC ntiyizeye ba rutahizamu be

Darko Nović utoza APR FC yatangaje ko nyuma y’uko ba rutahizamu be bananiwe kubona nibura igitego kimwe cyashoboraga gutanga amanota atatu ku mukino uherutse bahuyemo na Etincelles FC muri Shampiyona, yiteguye gushaka ubundi buryo bwo kubona ibitego guhera ku mukino wa Gasogi United kuri uyu wa Gatandatu.

Bikubiye mu kiganiro cyakurikiye imyitozo ya nyuma itegura umukino w’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona ya 2024/2025 iyi kipe yakoreye i Shyorongi ku Mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ukwakira 2024.

Abajijwe ku kuba abakinnyi bafite inshingano zo gusakira ikipe ye ibitego batari kubibona, Darko Nović yavuze ko baza gukoresha uburyo bunyuranye n’ubwakoreshejwe ku mukino w’i Rubavu na Etincelles.

Ati “Birumvikana ko ejo tuzakora cyane ku murongo w’abasatira kugira ngo tubashe kurema uburyo no kurema imyanya kuva hagati mu kibuga kugera muri metero 16 uvuye ku izamu, aho tugomba guterera amashoti kimwe n’andi mahirwe yo gutsinda ibitego. Ibyo twakoze mbere ntabwo tugomba kubisubiramo.”

Iyi kipe iherutse kumurikira abakinnyi abayobozi bashya, ifite umukoro wo gutsinda ikava ku mwanya wa nyuma; ibyo igomba gukora ihereye kuri Gasogi United iheruka gutsinda muri Werurwe 2022 ubwo yayitsindaga ibitego 2-1.

Nyamukandagira [Mu Kibuga Kikarasa Imitutu] ifite ibirarane bine bitewe n’igihe yamaze iri mu mikino nyafurika ya CAF Champions League, kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Ukwakira 2024 kuva saa Moya Zuzuye, APR FC irakina umukino wayo wa kabiri muri Shampiyona 2024/2025 ihuramo n’iyi Gasogi United kuri Stade Régionale ya Kigali yitiriwe Pelé.

Darko Nović yagaragaje ko ba rutahizamu be batitwaye neza, ariko kuri ubu afite amahitamo
APR FC irakira Gasogi United kuri uyu wa Gatandatu
Abarimo kapiteni Niyomugabo Claude bari mu Amavubi bagarutse mu myitozo
Niyibizi Ramadhan mu myitozo ya nyuma
Tuyisenge Arsène

Related posts