Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Birabazwa nde? Muri Rwanda Premier League ntibavuga rumwe ku “iburizwamo” ry’umukino wa Rayon Sports na APR FC

Nyuma y’uko Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, Premier League rutangaje ko rwakiriye ubusabe bw’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC buyigaragariza ko yifuza kutazakina umukino w’ikirarane wagombaga kuyihuza na Rayon Sports ahubwo hagakurikizwa ingengabihe isanzwe, habonetse ingingo zivuguruzanya.

Amakuru avuga ko nyuma y’umukino wa Etincelles, APR FC yabwiye Rwanda Premier League [RPL] ko itumva impamvu ikirarane cyo ku munsi wa gatatu wa Shampiyona cyakinwa mbere y’ibindi. Aha niho yahereye isaba ko hakinwa umukino wayo na Gasogi United nk’uko byari biteganyijwe ku ngengabihe nk’umukino wa gatandatu na ho Rayon igakina na Bugesera nk’uko byari biteganyijwe.

Mu kuzana uyu mukino imbere amakuru avuga ko harimo n’ingungu z’uko Stade Nationale Amaho yaba ari yo ukinirwamo kuko nyuma y’Ugushyingo izaba iri kuvugururirwa ibyatsi byo mu kibuga.

Amakuru y’isubikwa ry’uyu mukino akijya ahagaraga, Hadji Yussuf Mudaheranwa uyoboye Rwanda Premier League muri iki gihe, yatangaje ko “APR yatwandikiye isaba gukina na Gasogi aho gukina na Rayon, imenyesha FERWAFA, ntiturabifataho umwanzuro, ubuyobozi bwa RPLeague buzaterana mu cyumweru gitaha hafatwe umwanzuro”.

Uyu muyobozi yabivugaga mu mvugo igaragaza ko Amakipe yombi ashobora kugira uruhare runaka muri uyu mwanzuro ariko uruhande runini rukaba urwa RPL.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Ukwakira 2024, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Rwanda Premier League, Niyitanda Desire avuga ku busabe bwa APR FC yifuza guhindurirwa umukino ifitanye na Rayon Sports yagaragaje ko uru rwego ari rwo rufite mu nshingano ububasha bwo guhindura uko imikino yari iteye mu gihe biri ngombwa, nta ruhare urwro ari rwo rwose rw’amakipe rugaragayemo.

Ati “Nka RPL nitwe dufite ububasha bwo gupanga imikino no kuyihindura mu gihe biri ngombwa. Kuva twabaho ni ubwa mbere ikipe isabye ko imikino yayo yagenda mu buryo ibyifuza, tugiye guterana tubifateho umwanzuro ntakuka.”

Ni ku nshuro ya gatatu uyu mukino waba ugizwe ikirarane dore ko mbere na mbere wari gukinwa tariki ya 14 Nzeri 2024 ariko uhurirana n’uko APR FC yari ihafite umukino ubanza wa CAF Champions League yasezereyemo Azam ku giteranyo cy’ibitego 2-1. Na tariki 19 Ukwakira uyu mukino wari wimuriweho nudakinwa, uzashyirwa ku yindi tariki itaramenyekana.

Hadji Yussuf Mudaheranwa avuga ko umwanzuro usohoka muri iki cyumweru!
Niyitanga Desire avuga ko RPL ari yo yonyine ishobora guhinura imikino!

Related posts