Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Police FC yaguye miswi na Vision mu mukino wabaye mu minsi ibiri, usiga APR FC isubiye ku mwanya wa nyuma

Ikipe y’Igipolisi cy’u Rwanda, Police FC yaguye miswi na Vision Football Club 0-0 mu mukino imvura yatumye ukinwa iminsi ibiri, usiga Police FC igumanye umwanya wa mbere naho Rutsiro FC isubiza APR FC ku mwanya wa nyuma.

Ni umukino wakinwe iminota 45 kuri Stade Regionale ya Kigali yitiriwe Pele kuri uyu wa Mbere tariki 30 Nzeri 2024, nyuma y’uko imvura nyinshi yari yaguye kuri iki Cyumweru yari yahatirije abakinnyi kuva mu kibuga bamaze gukina iminota 45 ibanza, biba ngombwa ko usubirwamo.

Amategeko y’Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, Rwanda Premier League, avuga ko mu gihe umukino wahagaritswe n’ibihe by’umwihariko birimo imvura nyinshi, hakurikizwa ingingo ya 38 y’amategeko agenga amarushanwa ya FERWAFA.

Iyi ngingo ivuga ko umukino usubirwamo mbere y’amasaha 24 kandi hagakinwa iminota yari isigaye.

Umukino kandi ukomeza gusifurwa n’abasifuzi bari bawuriho, abakinnyi bari mu kibuga bakaba ari bo bagumamo, ndetse nta n’imwe yemerewe kugira undi yongeramo utari uri ku rupapuro rw’umukino. Iki gihe kandi abakinnyi bemerewe kwinjizwa mu kibuga bavuye ku ntebe y’abasimbura, bakomeza kuba umubare w’abo ikipe yari isigaranye muri batanu bemerewe kwinjira mu kibuga kugeza ubu.

Ni muri urwo rwego Vision FC na Police FC byari bisigaje iminota 45 y’igice cya kabiri bakinnye iyo minota yose ndetse iri iri tegeko rikomeza kubahirizwa.

Nk’uko byari byagenze mu mukino ubanza, amakipe yombi yasoje iyi minota nta n’imwe ibashije kureba mu izamu ry’iyindi n’ubwo Police FC yasatiriye mu buryo bwisumbuyeho binyuze muri rutahizamu Ani Elijah na Richard Kilongozi Bazombwa; icyakora byarangiye batabashije kubyaza umusaruro amahirwe babonye.

Inota rimwe Police FC yasaruye muri uyu mukino, ryatumye ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona by’agateganyo kugeza ubu n’amanota 11, mu gihe iri inota rimwe Vision ikuye kuri iki kibuga yari yakiriyeho, risanze iryo yari isanganwe biyikura ku mwanya wa nyuma yari yaraye isimburwaho na APR FC ifite inota rimwe yakuye mu karere ka Rubavu imbere ya Etincelles FC.

Police FC na Vision zaguye miswi 0-0 mu mukino wari wasubitswe n’imvura!
Umunyezamu Niyongira Patience wa Police FC
Police FC yagumanye umwanya wa mbere n’amanota 11
Abakinnyi ba Police FC basubiye mu kibuga!

Related posts