Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Umuhanzikazi ukunzwe n’abanyarwanada yikomye abo mu gihugu cye.

 

Umuhanzikazi Sheebah Karungi uri mu bakomeye mu muziki wa Uganda, yikomye Abagande bagenzi be abashinja kutamuha agaciro, agaragaza uruhare nawe ashobora kuba abifitemo.

Ubwo yari mu kiganiro ‘Deep Talk’ gikorwa n’umunyamakuru witwa ‘Mr. Henrie’, Sheebah yagaragaje ko Abagande batajya bamwiyumvamo nka mugenzi wabo.
Yavuze ko mu gihe cyose amaze mu muziki, Abagande nta na rimwe bajya bamuha agaciro akwiye ngo babe bamushimira ibyo akora yaba mu muziki cyangwa imyitwarire ye.

 

Yagize ati “Oya. Oya. Sintekereza ko Abagande bigeze banyiyumvamo.”
Icyakora yemera ko kuba batamwiyumvamo bishobora kuba biterwa n’uko afite imyitwarire idahuye n’indangagaciro za Uganda, akavuga ko wenda ari mu bindi bihugu baba bamwakira uko ameze.

 

Sheebah Karungi ni umwe mu bahanzikazi bamaze igihe kirekire bakora umuziki muri Uganda, cyane ko yagiye azamura n’izindi mpano.

Uretse kuba ari umuhanzikazi, yamenyekanye cyane nk’impirimbanyi y’uburenganzira bw’umugore n’umwana w’umukobwa, aho inshuro nyinshi yagiye agaragara mu bikorwa byo gushyigikira uburinganire n’ubwuzuzanye muri Uganda.

Related posts