Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Byaba byiza yigumiye i Madrid! Hazacura iki Vinícius Júnior nahingukana Ballon d’Or “yatsindiye” i [Kuzimu] Mestalla?

Ikinyamakuru, Marca cyandikira muri Espagne cyahishuye ko Umunya-Brésil, Vinícius José Paixão de Oliveira Júnior yarangije kumenyeshwa ko ari we muri uyu mwaka uzegukana igihembo cya Ballon d’Or gihambwa umukinnyi wahize abandi bose mu mwaka wa ruhago.

Tariki ya 28 Ukwakira itinze kugera kugira ngo mu nyubako ya Chatelet Theatre mu murwa mukuru Paris w’u Bufaransa uyu Munya-Brésil w’imyaka 24 y’amavuko yambikwe ikamba, kuva muri 2007 Kaka abaye umunya-Brésil wa nyuma uheruka iki gihembo.

Iyo urebye ku rutonde rugabanyije mu byiciro bitandatu byashyizwe hanzwe, buri kiciro kigiye kiyobowe n’umwe hagati ya Vinícius Júnior, Rodrigo Hernandez, Jude Bellingham, Dani Carvajal Ramos, Kylian Mbappé na Erling Braut Halaand; usanga Viní yari mu b’imbere.

Mu mwaka ushize w’imikino Vinícius Júnior yakiniye Real Madrid imikino 26 muri shampiyona atsindamo 15 anatanga imipira itanu yabivuyemo; ni mu gihe muri UEFA Champions League akinamo imikino 10 atsindamo ibitego 6. Yayifashije kwegukana igikombe cya Shampiyona ndetse n’icya UEFA Champions League.

Vinícius Júnior azahingukana ikuzo aho yavugiririjwe induru

Umukino Real Madrid izakina nyuma y’uko Vinícius Júnior yegukanye Ballon d’Or, uzabera kuri Estadio Mestalla ya FC Valencia.

Tariki 21 Gicurasi 2023 kuri iyi Stade, ikipe ya Valencia yari yakiriye mu mukino wa Shampiyona Real Madrid maze umukino uza no kurangira batsinze Real Madrid igitego kimwe ku busa.

Muri uwo mukino, Vinícius wari wazengerejwe n’abafana bamuririmba bijyanye n’ivanguraruhu, yagerageje kubyereka umusifuzi ndetse umukino ugenda uhagarikwa mu bihe bitandukanye ariko ntibyagira icyo bitanga.

Umukino waje kurangira nta gikomeye gikozwe, gusa hagati aho Vinícius Jr we ntiyabashije kurangiza umukukino kuko yaje guhabwa ikarita itukura kubera gushwana n’abarimo rutahizamu, Hugo Duro.

Vinícius Júnior kuri Estadio Mestalla yashwanaga n’abari bamwibasiye

Nyuma y’uyu mukino uyu Munya-Brésil yaje kwandika amagambo arimo uburakari bwinshi aho yavuze ko La Liga yari kera ikirimo Ronaldinho, Ronaldo, Cristiano na Messi n’aho ubu byabaye ivanguraruhu risa.

Nyuma y’umwaka ibi bibaye, abafana batatu b’Ikipe ya Valencia muri Espagne bahawe igihano cyo kumara amezi umunani [8] bafunze mu gihome ndetse n’imyaka ibiri [2] badakandagira muri Stade kubera irondaruhu bakoreye rutahizamu wa Real Madrid, Vinícius Júnior mu mukino bahuyemo iriya kipe yatsinzemo Real Madrid igitego 1-0 mu mwaka ushize.

Haribazwa uko Viní na we utajya woroherana cyangwa ngo aripfane azitwara imbere y’abamuvugirizaga induru bitari inshuro imwe.

Muri rusange, ibikorwa bizarebwa ni ibyakozwe kuva tariki ya 1 Kanama 2023 kugeza tariki ya 31 Nyakanga 2024, mu birori bizabera mu murwa mukuru w’u Bufaransa, Paris tariki 28 Ukwakira 2024, aho iki gihembo kizatangirwa ku nshuro ya 68 mu mateka Lionel Messi ayoboyemo n’ibihembo 8, akagubwa mu ntege na Cristiano Ronaldo ubitse 5.

Vinícius Júnior yagiriye agahinda kuri Estadio Mestalla

Related posts