Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

APR FC yarabutswe Amatsinda ya CAF Champions League inanirwa kuyinjiramo

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC yasezerewe na FC Pyramids mu Marushanwa Nyafurika ya CAF Champions League iyitsinze ibitego 3-1, biba igiteranyo cy’ibitego 4-2 mu mikino yombi, Pyramids ihita yerekeza mu Matsinda.

Kuri wa Gatandatu, tariki ya 21 Nzeri 2024 mu murwa mukuru Caïro wa Misiri, muri Stade yiswe “30th June Stadium”, FC Pyramids yari yakiriye APR FC mu mukino wo kwishyura ku Cyiciro Kabiri cya CAF Champions League.

Umutoza Darko Nović wa APR FC yari yahisemo kubanza Pavelh Ndzila mu biti by’izamu; [Kapiteni] Niyomugabo Claude, Byiringiro Gilbert, Niyigena Clément na Nshimiyimana Yunussu mu bwugarizi; Taddeo Lwanga, Seidu Dauda Yussif na Muhamadou Lamine Bah bari mu kibuga hagati; mu gihe Mugisha Gilbert, Ruboneka Jean Bosco na Mamadou Sy bari bayoboye ubusatirizi.

Ku munota wa 11, Seidu Dauda Yussif yafunguye amazamu ku mupira Byiringiro Gilbert yari ahinduye imbere y’izamu ba myugariro ba FC Pyramids bananirwa kuwukuraho, maze uyu Munya-Ghana yitoze yohereza umupira mu nshundura, biba 1-1.

Igice cya mbere kigana ku musozo, Umunya-Misiri, Mohamed Chibi yishyuriye FC Pyramids ndetse igice cya mbere cy’umukino wo kwishyura wa CAF Champions League hagati ya APR FC na Pyramids kirangira aya makipe yombi anganya igitego 1-1.

Umunya-Congo Kinshasa, Fiston Kalala Mayele yatsindiye Pyramids igitego cya kabiri ku munota wa 67 bituma iyi kipe iyobora ku nshuro ya mbere umukino muri ibiri iri guhuriramo na APR FC mu majonjora ashyira amatsinda ya CAF Champions League.

Umukino ugana ku musozo mu nyongera, Byiringiro Gilbert yateze rutahizamu wa FC Pyramids, maze umusifuzi atanga penaliti yahise yinjizwa neza na Hakim Hafez, biba 3-1.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino w’Ijonjora rya Kabiri, FC Pyramids ku nshuro ya kabiri yikurikiranya yahise yinjira mu matsinda ya CAF Champions League ya 2024/2025, yongeye gusezerera APR FC.

Urugendo rwa APR FC rugana mu matsinda rurangiriye ku muryango wayo.

Fiston Kalala Mayele yongeye kubona intsinzi!
APR FC yongeye gusitara ku muryango w’Amatsinda ya CAF Champions League!

Related posts