Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

“Gukinana na Mbappé byari ukuzimu!”_ Neymar Jr yifatiye Mbappé ku gahanga, asaba Abanya-Brésil bakinana muri Real Madrid kumwitondera

Rutahizamu w’Umunya-Brésil, Neymar Júnior dos Santos yatangaje ko atabaniwe neza na rutahizamu w’Umufaransa, Kylian Mbappé Lottin, asaba abakinnyi bakomoka mu gihugu kimwe cya Brésil kumwitondera batazahura n’ibibazo nk’ibye ubwo bari kumwe muri Paris Saint Germain.

Ibi Neymar yabihishuriye umunyamakuru, Cyril Hanouna wa Europe 1 mu kiganiro bagiranye kuri uyu wa Mbere tariki 16 Nzeri 2024.

Muri iki kiganiro uyu mukinnyi w’imyaka 32 y’amavuko yahishuye ko gukina na Mbappé muri iriya kipe yo mu murwa mukuru w’u Bufaransa, Paris; byari ibintu bitari byiza mu magambo yise “ukuzimu n’icyiza”.

Avuga ko mu gihe bamaranye ndetse na nyuma y’uko Lionel Messi ahagereye bakubaka ubusatirizi bw’inyabutatu butisukirwa, nta rwibutso rwiza bamufiteho.

Uyu munyamakuru yatangaje ko yamenye ko ‘Abanya-Brésil [bakinira Real Madrid] ni inshuti za Neymar. Mbappé na Neymar ntibigeze babana neza i Paris. Neymar yoherereje Abanya-Brésil bakinira Real Madrid urwandiko abamebyesha ko bakwiriye kwitondera Mbappé’.

Aba bakinnyi yavugaga bagizwe na Edér Míltão, Vinícius Júnior, Rodrygo Goes na Endrick Felipe.

Kylian Mbappé na Neymar Jr bakinanye muri Paris Saint-Germain kuva muri 2017 Neymar avuye muri FC Barcelona kugera muri 2023 agiye muri Al Hilal yo muri Arabie Saoudite.

Muri icyo gihe bakinanye imikino 136 batwarana ibikombe bine bya Shampiyona y’u Bufaransa, Ligue 1.

Neymar Jr uvuga ko Mbappé ari uwo kwitondera!

Related posts