Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umutoza “Vigoureux” wazamuye abarimo Haruna, Djihad, Tuyisenge Jacques n’abandi yitabye Imana

Umutoza Mungo Jitiada, wamenyekanye cyane nka “Vigoureux”, wazamuye impano z’abakinnyi bakomeye mu Rwanda nka Niyonzima Haruna, Bizimana Djihad, Tuyisenge Jacques n’abandi yitabye Imana aguye mu bitaro bya Gisenyi yari amaze igihe kirekire arwariyemo.

Inkuru y’urupfu rwa Vigoureux yahuranyije amatwi y’abakunzi ba ruhago nyarwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 12 Nzeri 2024.

Uyu mukambwe wari uzwiho kuzamura impano z’abakiri bato mu mupira w’amaguru mu Rwanda by’umwihariko mu Karere ka Rubavu, yari amaze igihe kirekire arwariye mu bitaro bya Gisenyi.

Muri Nyakanga 2023, ni bwo hagiye hanze amakuru y’uko Mungo Jitiada amaze amezi atatu arembye bikomeye. Icyo gihe byavugwaga ko arwaye indwara zigenda zihinduranya kuko rimwe na rimwe akaguru kamwe kagiraga ‘paralysie’, ikindi gihe kakabyimba

Muri rusange, Vigoureux ni umwe mu batoza bakomeye mu Karere ka Rubavu, azwiho kuzamura abakinnyi bakiri bato bakavamo abakomeye.

Abakinnyi benshi mu Rwanda by’umwihariko abakuriye mu karere ka Rubavu bamunyuze mu biganza. Ku rutonde rurerure wavuga nka Niyonzima Haruna uherutse gutandukana na Rayon Sports, Tuyisenge Jacques, Bizimana Djihad wa FC Kryvbas Kryvi Rih yo muri Ukraine, Hakizimana Muhadjiri wa Police FC na Imanizabayo Florence ukinira Rayon Sports y’Abagore.

Yazamuye kandi Nirisarike Salomon, Nizeyimana Mirafa [wakiniye amakipe arimo Police FC na Zanaco FC], Abuba, Djabil, Mutunzi Clément mu myaka yo hambere n’abandi.

Vigoureux watabarutse
Yanyuzagamo agakina mu makipe y’abasheshe akanguhe
Vigoureux yatabarutse

Related posts