Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ntwari Fiacre yahishuye impamvu 2 Amavubi ari kwitwara neza, agaruka ku ntwaro 3 zabafashije cyane ku mukino wa Nigeria

Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi n’Ikipe ya Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo, Ntwari Fiacre yatangaje ko umutoza mwiza n’imikoranire myiza hagati ya Federasiyo n’Ikipe y’Igihugu, biri ku isonga mu biri gutanga umusaruro mwiza mu Ikipe y’Igihugu Amavubi.

Ni ibikubiye mu kiganiro kigufi yagiranye na KGLNEWS nyuma y’umukino Ikipe y’Igihugu Amavubi yanganyijemo na “Kagoma z’Ikirenga” za Nigeria 0-0 muri Stade Nationale Amahoro, mu mukino witabiriwe na Perezida Paul Kagame.

Mbere na mbere yatangiye agaragaza uko umukino bawuteguye nk’abakinnyi, uko wagenze, bakiriye ibyawuvuyemo n’icyagennye uwo musaruro mu mboni ze.

“Ni umukino twari twiteguye ntabwo twari twiteze ko twatakaza mu rugo kandi twari twamenye ko Pereza wacu aza kuza, twashyizemo imbaraga, Nigeria ni ikipe ikomeye, ni imwe mu makipe akomeye muri Afurika twavuze ko tutagomba gutakaza, umusaruro mubi kwari ukunganya kandi twabigezeho ni ibintu byiza.”

Ku kijyanye no kwitwara neza ku giti cye, Ntwari yagaragaje ko ikintu cyamufashije ari uko yagombaga kwerekana ko ari umukinnyi ukomeye kuko akina mu ikipe nziza.

Ati “Ikintu cyamfashije nagombaga kwitera imbaraga, nakinaga n’ikipe ikomeye kandi nanjye nagombaga kwerekana ko ndi umukinnyi ukomeye kuko nkina mu ikipe nziza, ni cyo cyamfashije kumva ko umukino wanjye wa mbere kuri Stade Amahoro ngomba kwitwara neza kandi nabigezeho ndashima Imana.”

Uyu munyezamu uherutse kwerekeza muri Kaizer Chiefs avuye muri TS Galaxy muri Afurika y’Epfo, yavuze kandi ko gukinira imbere ya Perezida Kagame byabongereye imbaraga.

Ati “Mbere y’umukino bari batubwiye ko Nyakubahwa aza kureba umukino kandi nabyo n’izindi mbaraga. Twari twavuze ko tutagomba gutsindirwa imbere ye.”

Ku musaruro mwiza w’Ikipe y’Igihugu, muri rusange Fiacre yerekanye ko umutoza mwiza n’imikoranire myiza hagati ya Federasiyo n’Ikipe y’Igihugu, biri ku isonga mu biri gutanga umusaruro mwiza mu Ikipe y’Igihugu Amavubi.

Ati “Dufite umutoza mwiza aradufasha akaduhagarika neza mu kibuga. Icya kabiri, Minisiteri na Federasiyo biri kutuba hafi haba mu mibereho ndetse no mu byo tugenerwa nk’abakinnyi.”

Nyuma y’imikino ibiri, u Rwanda ruri ku mwanya wa 3 mu Itsinda rya Kane mu guhatanira kuzitabira Igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc muri 2025, aho Nigeria iriyoboye n’amanota 4, Bénin ku mwanya wa 2 n’amanota 3, mu gihe Libye yatsinzwe na Bénin iza ku mwanya wa 4 n’inota 1.

Ntwari Fiacre ukomeje gufasha Ikipe y’Igihugu, Amavubi!

Related posts