Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Kendrick Lamar yahondanyishishe imitwe Nicki  Minaj na Jay_Z, Ayra Star anyotewe n’ ukurundo, Selena Gomez na Ruger mu gahinda gakomeye: Avugwa mu myidagaduro

Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Nigeria, Ayra Starr, yahishuye ko ubu aho ibintu bigeze nawe ashaka kujya mu rukundo rufite intego akumva uko biba bimeze.

Mu kiganiro yagiranye ‘Dazed Magazine’, yavuze ko nta na rimwe yigeze akundana n’umuntu abishyizeho umutima ku buryo nawe yumva uburyohe bw’urukundo nk’abandi.Yunzemo ko kuva ku myaka 15 y’amavuko yari yarahaye umwanya munini ibintu byo kuririmba, kumurika imideli byose abifatanya no kwiga Kaminuza, none ubu ahugiye mu muziki, ari yo mpamvu atigeze abona umwanya uhagije wo gukundana.

Kendrick Lamar yagonganishije Nicki Minaj na Jay-Z

Umuraperi Nicki Minaj yibasiye mugenzi we Jay-Z avuga ko yabogamiye kuri Kendrick Lamar nyuma y’uko byemejwe ko uyu muraperi ari we uzaririmba mu birori bya Apple Music Super Bowl halftime show.Impamvu Nicki Minaj yibasiye Jay-Z, ni uko ari mu itsinda rihitamo umuntu ugomba gutarama muri ibi birori, aho Minaj agaraza ko Lil Wayne ari we wari gutoranywa kuko ari umuhanzi w’amateka wagiye afasha n’abantu benshi muri hop hop.

Ruger ari mu gahinda ko kubabazwa n’umukunzi we

Umuhanzi wo muri Nigeria Ruger aratangaza ko atazongera gukunda na rimwe, nyuma y’uko umukunzi we amubabaje none umutima we ukaba wuzuye ibikomere.

Uyu muhanzi atangaje aya magambo, nyuma y’uko mu minsi yashize yatangaje ko ari mu munyenga w’urukundo nubwo atagaragaje umukunzi we.Nta minsi yari iciyeho kandi, atangaje ko kuri we yakundana n’abakobwa batanu icyarimwe kandi mu buryo bungana.

Selena Gomez ari mu gahinda ko atazabasha kubyara

Umuhanzikazi Selena yatangaje ko afite ibibazo byinshi by’ubuzima ku buryo aramutse asamye bishobora gushyira ubuzima bwe n’ubw’umwana yaba atwite mu kaga.

Muri ibyo bibazo harimo kuba mu 2013 yarazajwe n’uburwayi buterwa no gucika intege k’ubudahangarwa bw’umubiri, ndetse no mu 2017 yazahajwe n’impyiko n’ibindi atigeze atangaza.

Ati “Ku bw’amahirwe make mfite ibibazo byinshi by’ubuzima bishobora gushyira ubuzima bwange n’ubw’umwana mu kaga.

“Mu by’ukuri ntabwo ariko nari narabipanze, natekerezaga ko umunsi umwe nzaba umubyeyi nk’uko bigenda kuri buri wese.”

Kizz Daniel yahaye gasopo abatega urugo rwe iminsi

Umuhanzi Kizz Daniel yihanangirije abakoresha imbuga nkoranyambaga batera imijuguju urugo rwe bavuga ko hari umwuka mubi hagati ye n’umugore.

Mu butumwa bwo kuri X, Kizz Daniel yavuze ko abafana baba badakwiye kuzana gahunda z’umuryango we muri ‘showbiz’, baba bafitanye ibibazo cyangwa batabifite.

Se wa Beyoncé yagarutse ku karengane umwana we yakorewe

Mathew Knowles, se w’umuhanzikazi Beyoncé, aratangaza ko umwana we yarenganyijwe n’abategura ibihembo bya “Country Music Awards” kuko nta hantu na hamwe azahatana.

Uyu mubyeyi yabwiye TMZ ko umwana we impamvu atatoranyijwe, ari uko ari Umwirabura, bakaba baragendeye ku ibara ry’uruhu aho kureba ibikorwa umuntu yakoze.

Amagambo ya se wa Beyoncé aje akurikira uburakari bw’abafana be batiyumvisha impamvu album ye ‘Cowboy Carter’ yabuze ahantu na hamwe ihatana.

P.Diddy yashyize inzu ye ku isoko

Umuraperi P.Diddy yashyize ku isoko inzu ye iherereye muri Beverly Hills ku gaciro ka miliyoni 61 z’amadolari (arenga miliyari  80 z’amanyarwanda), nk’uko ikinyamakuru Page Six kibitangaza.Iyi nzu yashyizwe ku isoko, muri Werurwe inzego z’iperereza muri Amerika zari zaje kuyisaka ubwo yashinjwaga ibyaha birimo ibishingiye ku ihohoterwa.Amakuru amwe aravuga ko P.Diddy atashakaga kuyigurisha, nubwo andi makuru yemeza ko abamwegereye nta gitunguranye kirimo.

Related posts