Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ruboneka yafashije Amavubi yitegura Nigeria gutsinda Police FC [AMAFOTO]

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi ibifashijwemo na Ruboneka Jean Bosco usanzwe ukinira Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC, yatsinze Police FC igitego 1-0 mu mukino wateguwe mu rwego rwo kwitegura neza umukino Amavubi azakiramo Nigeria mu guhatanira kuzitabira Igikombe cya Afurika cy’Ibihugu kizabera muri Maroc mu mwaka wa 2025.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 07 Nzeri, kuva saa Yine zuzuye ku kibuga cy’imyitozo cya Stade Nationale Amahoro, aho abafana kimwe n’Itangazamakuru batari bemerewe kuwitabira kuko wabaye mu muhezo.

Wateguwe nk’indi myitozo isanzwe kuko wakinwe iminota 50 yonyine [25 y’igice cya mbere na 25 y’igice cya kabiri], aho kuba iminota 90 isanzwe y’umukino yagenwe na FIFA.

Umutoza, Frank Torsten Spittler yari yahisemo kubanzamo Ikipe yiganjemo abakinnyi batari basanzwe babona umwa ubanza mu kibuga, kuko Maxime Wenssens yari ahagaze mu biti by’izamu, Byiringiro Gilbert “Kagege”, Ishimwe Christian, Niyigena Clément, na Nshimiyimana Yunussu mu bwugarizi; Mugisha Bonheur “Casemiro”, Ruboneka Jean Bosco na Maria Samuel Geuellete Léopold mu kibuga hagati; mu gihe Kwizera Jojea, Iraguha Hadji na Gitego Arthur bari bayoboye ubusatirizi.

Iminota 25 yari yagenewe igice cya mbere yarangiye amakipe yombi akinganya 0-0. Hakozwe impinduka ebyiri ku ruhande rw’Amavubi, maze Byiringiro Gilbert na Kwizera Jojea baha umwanya Nsabimana Aimable na Mugisha Didier.

Umukino ugeze ku munota wa 42, Ruboneka Jean Bosco yaboneye Amavubi igitego cyanabaye rukumbi cyabonetse muri uyu mukino na nyuma y’iminota itatu yongeweho.

Umutoza Frank Torsten Spittler yavuze ko uyu mukino wafashije Amavubi gutyaza abakinnyi no kurushaho kumva neza uburyo bw’imikinire buzayifasha kwitwara neza imbere ya Nigeria.

Iyi Nigeria iherutse kwakira rutahizamu wayo, Victor James Osimhen wamaze kwerekeza muri Galatasaray yo muri Türkiye nk’intizanyo the Naples yo mu Butaliyani. Nigeria kuri uyu wa Gatandatu irakira Bénin mu murwa mukuru, Lagos mu mukino wa mbere wo mu itsinda basangiye n’u Rwanda.

Ikipe y’Igihugu, Amavubi, izakirira “Kagoma z’Ikirenga” za Nigeria ku mukino w’umunsi wa kabiri wo mu matsinda uteganyijwe ku wa Kabiri tariki ya 10 Nzeri 2024 muri Stade Nationale Amahoro.

Ruboneka Jean Bosco yafashije Amavubi gutsinda Police FC!
Nshimiyimana Yunussu na Kwizera Jojea!
Igitego Ruboneka yatsinze!
Ani Elijah ahanganye na Niyigena Clement!
Kwizera Jojea ku mupira!

 

Samuel Guellete Maria yigaragaje neza muri uyu mukino!
Niyibizi Ramadhan uherutse kongerwamo!

Related posts