Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rayon Sports yazanye rutahizamu wanyuze muri FC Nantes, atangaza amagambo yatashye ku mitima y’abafana

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutumizaho rutahizamu w’Umunya-Cameroun, Koulagna Aziz Bassane aho yageze mu Rwanda aje kuyisinyira avuye mu ikipe ya Coton Sports FC de Garoua y’iwabo muri Cameroun.

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru rishyira ku wa Mbere taliki 12 Kanama 2024, ni bwo Koulagna Aziz Bassane yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege i Kanombe.

Bassane ufite uburebure bwa metero 1.66 n’ibiro 52, akigera mu Rwanda yemeje ko aje yeze neza byo gufasha Rayon Sports akayibera igisubizo.

Ati “Nari maze imyaka ibiri muri Coton Sports FC. Hano muri Rayon Sports nizeye ibintu byiza. Rayon Sports ni ikipe ikunzwe ikaba n’ikipe ikorera ku ntego. Naribwiye nti ese kubera iki ntayerekezamo tugakomezanya.”

Bassane ubura iminsi ibiri ngo yuzuze imyaka 23, dore yavutse taliki 14 Kanama 2001, yakomeje agira ati “Sindasinyira Rayon Sports, icyakora ni cyo kinzanye. Nje kubyuzuza, nje gushyira umukono ku masezerano. Rayon Sports ni ikipe y’abafana benshi kandi nizeye ko bazanyakirana urugwiro kimwe n’abakinnyi bagenzi bange.”

Ubwo yari afite imyaka 18 y’amavuko irengaho amezi ane, uyu musore yerekeje muri FC Nantes y’abatarengeje imyaka 19 mu Bufaransa. Iyi kipe yatozwaga na Stéphane Ziane aho yakinaga mu itsinda rya Gatatu [C], icyakora Bassane gukomereza i Burayi ntibyaje kumuhira agaruka muri Cameroun.

Akimara kuva mu Bufaransa, yamaze umwaka wose nta kipe afite kugera muri Mutarama 2022 ubwo yerekezaga muri Coton Sports FC de Garoua y’iwabo muri Cameroun. Bassane yitezweho gutanga ibusubizo mu busatirizi bwa Rayon Sports by’umwihariko ku ruhande rw’ibumoso.

Bassane Aziz yamaze kugera mu Rwanda!

Related posts