Ikipe ya Azam FC yatsinze Rayon Sports igitego 1-0 mu mukino w’Umunsi w’Igikundiro wa 2024 wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 3 Kanama 2024; uba umukino wa wa kane wikurikiranya ikipe ya Rayon Sports itabasha gutsindira kuri “Rayon Day”.
Wari umukino ukomeye aho abafana ba Rayon Sports bari baje ku bwinshi, mu gihe ku rundi ruhande umukino wa CAF Champions League Azam ifitanye na mukeba wa Rayon Sports, APR FC wari wongereye uburemere bw’umukino.
Ni umukino Umutoza Robertinho yahisemo kubanzamo Khadime Ndiaye mu izamu; Omborenga Fitina, Bugingo Hakim, Nsabimana Aimable, na Gning Omar mu bwugarizi; Aruna Moussa Madjaliwa, Niyonzima Seif na kapiteni Muhire Kevin mu kibuga hagati; mu gihe Iraguha Hadji, Charles Bbaale na Niyonzima Haruna bari bayoboye ubusatirizi.
Ku running ruhande, Umutoza wa Azam Youssouph Dabo yahisemo gukoresha Mohammed MUSTAFA mu izamu,
Kapiteni LUSAJO MWAIKENDA, CHEIKH SIDIBE, YEISON FUENTES, YANNICK BANGALA, ADOLF MTASINGWA, FRANCK TIESSE, JAMES AKAMINKO, JHONIER, BLANCO, Feisal Salum “FEI TOTO” na GIBRIL SILLAH.
Iminota 10 ibanza y’umukino yihariwe na Rayon Sports mu gusatira nubwo nta buryo bukomeye irabona burenze umupira wahinduwe muri metero esheshatu na Haruna Niyonzima.
Iki gihe Azam FC yakinaga ishaka gutangira umupira yitonze mu gihe Gikundiro yo yahitagamo gukina yihuta.
Ku munota wa 14, Gibril Sillah yacomekeye umupira Fei Toto ateye ishoti rikomeye rishyirwa muri koruneri na Khadime Ndiaye. Ni uburyo bwa mbere bugana mu izamu bubonetse mu mukino.
Ku munota wa 17, Iraguha Hadji yahinduye umupira mwiza usanze Charles Bbaale mu rubuga rw’amahina, ashyizeho umutwe, ujya ku ruhande gato rw’izamu rya Azam FC. Ni uburyo na bwo bwari bwabazwe.
Nyuma yo gukinira mu kibuga hagati cyane, igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.
Mu gice cya kabiri, Ikipe ya Azam FC yagarutse yahinduye imyambaro, ikuramo iyiganjemo ibara ry’umweru igaruka mu mukara mu gihe Rayon Sports yo yagumanye ubururu bwayo isanzwe imenyereweho.
Ku munota wa 56, Azam FC yacecekesheje ibihumbi by’abantu byari bikoraniye muri Stade Régionale ya Kigali yitiriwe Pelé i Nyamirambo. Kuri uyu munota Azam FC ifunguye amazamu ku gitego cyari gitsinzwe na Lusajo Mwaikenda n’umutwe.
Rayon Sports yagiye ikora impunduka zitandukanye ireba ko yabona igitego nk’aho yinjijemo Elenga-Kanga asimbuye Haruna Niyonzima naho Rukundo Abdul Rahman asimbura Niyonzima Olivier ‘Seif’ ku munota wa 53. Byari mbere yo kwinjiza mu kibuga rutahizamu ukiri muto, Adama Bagayogo asimbiye Charles Bbaale.
Umukino warangiye Azam FC yegukanye Igikombe cya Rayon Day ya 2024 nyuma yo gutsinda igitego 1-0.
Uyu wabaye umukino wa kane wikurikiranya ikipe ya Rayon Sports itabasha gutsindira kuri Rayon Day kuko mu nshuro eshanu yakinnye iherutse gutsinda umukino wa mbere wo muri 2019, ubwo yatsindaga Rayon Sports ibitego 3-1.