Ikipe ya Rayon Sports yabonye intsinzi yayo ya mbere imbere y’Amagaju FC y’ibitego 3-1 mu mukino wa gishuti wabereye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye kuri uyu wa Gatatu taliki 24 Nyakanga 2024.
Wari umukino abafana bari bemerewe kwinjirira ubuntu mu gikorwa cyiswe “Rayon Week” cyateguwe ku bufatanye n’umufatanyabikorwa wayo, RNIT Iterambere Fund, bikazasozwa n’ibirori by’Umunsi w’Igikundiro aho Rayon Sports izesurana na Azam FC yo muri Tanzania taliki 03 Kanama [8] 2024.
Rayon Sports yari yabanje mu kibuga umunyezamu waturutse mu Amagaju FC, [22] Ndikuriyo Patient; [13] Omborenga Fitina, [54] Gning Omar, [5] Nshimiyimana Emmanuel “Kabange” na [24] Bugingo Hakim mu bwugarizi. Mu kibuga hagati hakinaga [26] Kanamugire Roger, [6] Ndayishimiye Richard na [17] Rukundo Abdul Rahman; mu gihe [99] Iraguha Hadji, [30] Iradukunda Pascal na [20] Ishimwe Fiston bari bayoboye ubusatirizi.
Ku rundi ruhande, Amagaju FC yari yabanje mu kibuga Umunyezamu mushya, [1] Kambale Kiro Dieume [3] Dusabe Jean Claude [2] Bizimana Ipthi Hadji, [14] Abdel Matumona Wakonda na [8] Tuyishime Emmanuel mu bwugarizi. [28] Sebagenzi Cyrille, [6] Kambanda Emmanuel na [11] Gloire Shaban Salomon bari mu kibuga hagati, mu gihe [29] Useni Kiza Seraphin, [17] Ndayishimiye Edouard na [23] Niyitegeka Omar bari mu busatirizi.
Umukino watangiye ubona abakinnyi ku mpande zombi bagenda buhoro gusa bakajya banyuza bagasatira, nk’aho ku munota wa 14, Useni Kiza Seraphin yahinduye umupira imbere y’izamu usanga myugariro w’Umunya-Sénégal, Omar Gning ahagaze neza ahita awukuraho.
Ku munota wa 26 w’umukino, Bugingo Hakim yafunguriye Rayon Sports amazamu. Amaze guhererekanya neza na mugenzi we w’Umurundi, Rukundo Abdul Rahman, Ndayishimiye Richard wari hagati mu kibuga yateriye umupira muremure n’ikirenge cy’ibumoso, myugariro w’ibumoso Bugingo Hakim wari wazamutse ahita arenza umunyezamu, Kambale umupira winjira mu rushundura.
Ku munota wa 40, Iradukunda Pascal yarukuye ishoti riremereye mu kaguru k’ibumoso gusa umupira unyura hejuru y’izamu gato mu gikorwa cyabaye mbere gato y’uko Ishimwe Fiston azamura umupira mu rubuga rw’amahina, icyakora Hadji yagonga n’umutwe umupira ugaca hejuru.
Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports iri imbere n’igitego 1-0.
Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yagiye ikora impinduka zitandukanye yaje kubona igitego cya kabiri cyatsinzwe na rutahizamu ukiri muto, Adama Bagayogo ku munota wa 54 ku makosa y’umuzamu w’ikipe y’Amagaju, Twagirumukiza Clément wari winjiye mu kibuga asimbuye.
Bidatinze, ku munota wa 56, Amagaju FC yahise agombora igitego kimwe cyatsinzwe na Richard Mapoli Yekini, mu gihe Rayon bari bakishimira uburyohe bw’igitego cya kabiri kuburangare bwa ba myugariro ba Rayon Sports.
Umukino ugana ku musozo, ku munota wa 90+2 Rayon sports yabonye igitego cya gatatu gitsinzwe na rutahizamu Jesus Paul kuburangare bwa bamyugariro b’ikipe y’Amagaju.
Nyuma y’iminota ine y’inyobgera, umukino urarangiye kuri Stade mpuzamahanga ya Huye aho Amagaju atsinzwe n’ikipe ya Rayon Sports ibitego 3-1.
Rayon Sports imaze gukina imikino ibiri ya gishuti uhereye ku wo banganyije na Gorilla FC igitego 1-1, na none ku bufatanye n’umufatanyabikorwa wayo, RNIT Iterambere Fund izakomereza mu karere ka Musanze aho izakina na Musanze FC umukino wa gatatu wa Gishuti kuri Stade Régionale Ubworoherane kuri uyu wa Gatanda taliki 27 Byakanga 2024.