Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rutahizamu mushya wa APR FC yageze mu Rwanda

Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Mali, Mohamadou Lamine Bah uherutse gusinyishwa n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC yageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru rishyira kuwa Mbere taliki 22 Nyakanga [7] 2024.

Uyu mukinnyi byari byitezwe ko azajyana n’Ikipe y’Igihugu ya Mali mu mikino Olympique y’i Paris mu Bufaransa muri iyi Mpeshyi, ariko birangira atajyanye n’abandi, ibi biba mu gihe APR FC yari ikomeje imikino ya CECAFA Kagame Cup ya 2024.

Uyu Munya-Mali yasinye amasezerano y’imyaka ibiri mu Ikipe y’Ingabo, APR FC nk’uko Amakuru Chairman w’iyi kipe, Col. Richard yahamirije Radio Rwanda kuwa Gatatu taliki 10 Nyakanga 2024 abivuga.

Mohamadou Lamine Bah wageze mu Rwanda ku isaha ya saa Saba zuzuye z’Ijoro, agomba guhita akomezanya n’abandi imyitozo dore ko ikipe ya APR FC nayo haguruka i Dar Es Salaam aho yakiniraga imikino ya CECAFA ku isaa Cyenda n’Igice mu rugendo rugaruka i Kigali mu gihe kingana n’amasaha abiri n’iminota 20 muri RwandAir.

Mohamadou Bah ni umukinnyi w’imyaka 22 ushobora gukina nka rutahizamu wuzuye, icyakora ashobora no gusatira izamu anyuze ku mpande, abazwi nka ba “Mababa” [Wingers].

Uyu mukinnyi wizihiza isabukuru y’amavuko buri taliki 23 Ukwakira, yari amaze iminsi nta kipe afite akinira nyuma yo gutandukana na Olympique Beja taliki ya 1 Nyakanga 2024 asoje amasezerano ye muri iyi kipe ikina Shampiyona y’Icyiciro cya mbere muri Tunisia, nk’uko urubuga rwe rwa “Transfer Market rubivuga”.

Mohamadou Lamine Bah yageze mu Rwanda!

Related posts