Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

EURO 2024: Espagne y’Ikibondo Lamine Yamal yegukanye Igikombe, Abongereza bakomeza kwibaza uwabarogeye

 

Ikipe y’Igihugu ya Espagne “La Furia Roja” yegukanye Igikombe gihuza Amakipe y’Ibihugu byo ku Mugababe w’u Burayi, EURO 2024 itsinze u Bwongereza “The Three Lions” ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma.

Ni umukino wabereye ku kibuga Olimpiastadíon kiri mu murwa mukuru, Berlin w’u Budage ahaberaga iri rushanwa kuva taliki 14 Kamena 2024.

Iki gikombe kibaye icya kane [4] Ikipe y’Igihugu ya Espagne yegukanye, ikaba inabaye igihugu cya mbere kibikoze kuko u Budage bwari bufite byinshi banganyaga ibikombe 3/3. Ku rundi ruhande u Bwongereza bubuze iki gikombe ku nshuro ya kabiri bwikurikiranya kuko no muri 2021 bakiburiye iwabo mu rugo i Londres [Wembley] imbere y’u Butaliyani kuri za penaliti 3-2.

Uyu mukino kandi Lamine Yamal Nasraoui Ebana waraye wizuhije Isabukuru y’imyaka 17 y’amavuko kuri uyu wa 13 Nyakanga 2024, yawukoreyemo amateka yo kuba ari we mukinnyi ukiri muto ukinnye umukino wa nyuma w’irushanwa rikuru nk’iri ndetse n’Igikombe cy’Isi.

Ni Lamine Yamal Nasraoui Ebana watowe nk’umukinnyi ukiri muto witwaye neza muri EURO, mu gihe mugenzi we RodrĂ­go Hernandez “Rodri” yegukanye icy’umukinnyi witwaye neza mu irushanwa muri rusange.

Uko umukino wagenze umunota ku munota:

99+4′ Umukino urangiye Espagne iyoboye n’ibitego 2-1 yegukana igikombe cya kane cya EURO mu mateka yayo.

90′ Umusifuzi yongereyeho iminota ine [4].

88′ Phil Foden asohotse mu kibuga asimburwa na rutahizamu, Ivan Toney.

87′ IGITEGOOOOO[AAAALL] CYA ESPAGNE

Mikel Oyarzabal aboneye Espagne igitego cya kabiri. Ni nyuma y’umupira yari asunikiwe na Marc Cucurella ku ruhande rw’ibumoso maze uyu rutahizamu wa Real Sociedad ahita awuserebekera mu izamu.

81′ Lamine Yamal Nasraoui Ebana yisanze imbere y’izamu wenyine ariko umunyezamu, Jordan Pickford awukuramo neza cyane.

78′ Marc Cucurella, Mikel Oyarzabal na Fabian Ruiz bari kubonana neza cyane mu kibuga hagati ku ruhande rwa Espagne.

73′ IGITEGOOOOOOO[AAAL] CY’U BWONGEREZA

Cole Jermaine Palmer wari winjiye mu kibuga asimbuye agomboreye u Bwongereza. Ni nyuma y’umupira mwiza Bukayo Saka yazamukanye ku ruhande rw’iburyo, awucomekera Jude Bellingham na we awuhagarikira Cole Palmer inyuma y’urubuga rw’amahina maze ahita yandika igitego cya mbere cy’u Bwongereza akoresheje ikirenge cy’ibumoso; biba 1-1.

69′ Kobbie Mainoo avuye mu kibuga asimburwa na Cole Jermaine Palmer usanzwe akinira ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza.

68′ Nyuma y’akavuyo kabanje kubera imbere y’izamu rya Jordan Pickford, Fabian Ruiz ateye umupira uremereye ariko unyura hejuru y’izamu.

67′ Kapiteni, Alvaro Morata avuye mu kibuga asimburwa na Mikel Oyarzabal usanzwe akinira Real Sociedad yo muri Espagne.

64′ Lamine Yamal acenze Luke Shaw arekura umuzinga w’ishoti, gusa umupira ukurwamo neza na Jordan Pickford.

63′ Jude Bellingham amaze gucenga babiri, arekuye ishoti riremereye mu kaguru k’ibumoso, icyakora umupira unyura inyuma gato y’izamu ririnzwe na Unai Simon usanzwe ukinira ikipe ya Athletic Club de Bilbao muri Espagne.

60′ Kapiteni Harry Kane avuye mu kibuga asimburwa na Ollie Watkins.

58′ Robin LeNormand, Martin Zubimendi na Fabian Ruiz bari kubonana neza cyane mu kibuga hagati.

55′ Nico Williams yongeye kurekura ishoti riremereye imbere y’izamu ariko umupira unyura hanze gato.

53′ Alvaro Morata ahushije igirego ari imbere y’izamu wenyine, John Stones awuvanaho!

46′ IGITEGOOOOO[AAAL] CYA ESPAGNE

Nico Willams Jr aboneye Espagne igitego cya mbere ku mupira yari ahawe na Lamine Yamal Nasraoui Ebana, bacecekesha imbaga y’abateraniye muri Stade OlimpiastadĂ­on barimo n’abayobozi bakuru mu Bwami bw’u Bwongereza.

45′ Martin Zubimendi yinjiye mu kibuga asimbuye Rodrigo Hernandez wari wagize ikibazo cy’imvune!

Igice cya mbere kirangiye amakipe yombi akigwa miswi 0-0.

45+1′ Declan Rice azamuye Coup Franc imbere y’izamu Phil Foden agiye gutera mu izamu asanga umunyezamu Unai Simon ari maso arawufata.

44′ Harry Kane agerageje ishoti riremereye imbere y’izamu ryitambikwa na Rodrigo Hernandez.

42′ Alvaro Morata yinjiranye myigariro, Marc Guehi ku mupira yari acomekewe na Aymeric Laporte, John Stones aza nk’iya Gatera akiza izamu.

41′ Marc Cucurella, Nico Williams Jr, Rodrigo Hernandez, Lamine Yamal na Fabian Ruiz bari kubonana neza cyane mu kibuga hagati.

39′ Myugariro John Stones afashe ikemezo azamukana umupira yihuta, icyakora agarurirwa ku murongo winjira mu rubuga rw’amahina rwa Espagne.

38′ Kobbie Mainoo, Kyle Walker na Declan Rice bari kubonana neza cyane mu kibuga hagati.

36′ Nico Willams na Lamine Yamal Nasraoui Ebana bari guhinduranya impande, bakarushaho kuzona ba myugariro b’u Bwongereza.

34′ Robin Le Normand akerereweho gato ku mupira wari uzamuwe imbere y’izamu woherezwa muri koruneri, ariko Nico Williams Jr ayiteye ntiyagira ikiyivamo!

30′ Dani Olmo yeretswe ikarita y’umuhondo nyuma yo gukinira nabi Declan Rice hagati mu kibuga.

29′ Harry Kane ananiwe gufunga neza umupira muri metero 30 uvuye ku izamu, wifatirwa n’umunyezamu, Unai Simon.

25′ Rutahizamu Harry Kane yeretswe ikarita y’umuhondo nyuma yo gukinira nabi Fabian Ruiz.

22′ Lamine Yamal Nasraoui Ebana agerageje uburyo imbere y’izamu, gusa umupira ufatwa na Jordan Pickford.

21′ Marc Cucurella akoreye Phil Foden ikosa ku ruhande rw’ibumoso.

20′ Espagne bari kubonana neza cyane hagati mu kibuga ahari: RidrĂ­go Hernandez, Fabian Ruiz na Dani Olmo.

18′ Dani Carvajal ahinduye umupira imbere y’izamu ariko ufatwa n’umunyezanu, Jordan Pickford.

16′ U Bwongereza buri guhererekanya neza hagati mu kibuga.

14′ Bukayo Saka acomekeye Kyle Walker umupira wihuta, agize ngo awuhindure, woherezwa muri koruneri na myugariro, Aymeric Laporte.

12′ Robin Le Normand agerageje gutera mu izamu umupira wari uvuye muri koruneri, ariko ntiwajya ku kirenge neza urarenga.

11′ Nico Williams acenze John Stones agerageje gutera mu izamu, uyu myugariro ashyira umupira muri koruneri.

4′ Nico Willams azamuye umupira imbere y’izamu ariko myugariro John Stones awushyira muri koruneri.

2′ Espagne iri guhererekanye ariko umupira udatera u Bwongereza igitutu.

1′ Kobbie Mainoo w’u Bwongereza atangije umukino

Abakinnyi 11 babanje mu Kibuga ku ruhande rwa Espagne 

ESPAGNE_ Umunyezamu: Unai Simon;

Ba myugariro: Dani Carvajal, Robin Le Normand, Aymeric Laporte, na Marc Cucurella;

Abakina hagati mu kibuga: Fabian Ruiz, Rodrigo Hernandez, na Dani Olmo;

Ba rutahizamu: Lamine Yamal, Alvaro Morata, na Nico Williams Jr

U BWONGEREZA_ Umunyezamu: Jordan Pickford;

Ba myugariro: John Stones, Marc Guehi, Kyle Walker;

Abakina hagati mu kibuga: Kobbie Mainoo, Declan Rice, Luke Shaw, Bukayo Saka;

Ba rutahizamu: Jude Bellingham, Phil Foden na Harry Kane

Inzira amakipe y’ibihugu byombi yanyuzemo kugera ubu

ESPAGNE_ Ikipe y’Igihugu ya Espagne “La Furia Roja” yazamutse ivuye mu itsinda rya Kabiri [B], izamuka ari iya mbere nyuma yo gutsinda imikino yayo yose yabahuje na Croatie, u Butaliyani na Albanie. Ni Espagne yasezereye Georgie iyitsinze ibitego 4-1 muri 1/8, mbere yo gusezerera u Budage bwari mu rugo muri 1/4 ibutsinze ibitego 2-1. Espagne kandi yasezereye u Bufaransa muri ½ ibutsinze ibitego 2-1.

U Bwongereza_ Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza, “The Three Lions” yasohotse mu itsinda izamuka ari iya mbere nyuma y’uko yari yatsinze umukino umwe gusa ikanganya imikino ibiri. Muri ⅛, u Bwongereza bwasezereye Slovaquie buyitsinze ibitego 2-1, mbere yo gusezerera u Busuwisi muri ¼ kuri za penaliti 5-3, mu gihe bwasezereye u Buholandi muri ½.

Ibigwi n’amateka by’amakipe yombi mu irushanwa 

Espagne ni yo kipe ifite Ibikombe byinshi bya EURO kuko ibitse bitatu inganya n’u Budage, gusa Espagne ikagira agahigo ko kuba yaratwaye iri rushanwa inshuro ebyiri yikurikiranya [2008 na 2012].

Ku rundi ruhande, Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza yo ntabwo izi uko iki gikombe gisa usibye kuba yarageze ku mukino wa nyuma wa Euro ya 2020 iheruka.

Uyu ni wo mukino wa nyuma mu marushanwa akomeye u Bwongereza bugiye gukina butari mu rugo. Umukino wa nyuma wa Euro ya 2020 bari mu rugo ndetse n’igikombe cy’Isi cyo mu 1966 nabwo bari mu rugo kuri Wembley Stadium.

Intare 3 nk’uko bakunda kuyita ifite imibare myiza mu murwa mukuru w’u Budage i Berlin ahari bubere umukino kuko mu mikino 6 imaze kuhakinira yatsinzemo 4 banganya 2.

Iyi kipe y’igihugu yazamutse ari iya mbere mu itsinda ryarimo Serbia, Denmark na Slovenia. Muri 1/8 yasezereye Slovakia, muri 1/4 isezerera u Busuwisi mu gihe muri 1/2 yasezereye u Buhorandi ibutsinze ibitego 2-1.

U Bwongereza ntabwo buratsindwa mu mikino 6 iheruka ya Euro mu gihe bwinjijwe igitego mbere ndetse nta n’indi kipe irabikora.

Gareth Southgate utoza u Bwongereza ni umutoza wa 3 ugeze ku mukino wa nyuma wa Euro inshuro irenze imwe nyuma ya Helmut Schön wahageze mu 1972 no 1976 ndetse na Berti Vogts wahageze mu 1992 no 1996. Bose bagiye bahagera bikurikiranya kandi nta n’umwe wigeze uhatsindirwa kabiri.

Imikino iherutse guhuza Espagne n’u Bwongereza

Ni inshuro ya Gatatu muri Euro Espagne iri ku mwanya wa 8 ku rutonde ngarukakwezi rw’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA igiye guhura n’u Bwongereza bwo buri ku mwanya wa 5.

Bahuriye mu itsinda rimwe mu 1980 birangira ikipe y’igihugu y’u Bwongereza ariyo itsinze ibitego 2-1, mu gihe undi wabahuje hari muri 1/8 birangira banganyije 0-0 ariko n’ubundi u Bwongereza bukomeza kuri penaliti 4-2.

Mu mukino uheruka kubahuza hari mu irushanwa rya UEFA Nations mu 2018 , ikipe y’igihugu y’u Bwongereza yatsinze iya Espagne ibitego 3-2. Ni ibitego bya Raheem Sterling wari watsinze 2 ndetse na Marcus Rashford mu gihe ibya Espagne byo byari byatsinzwe na Sergio Ramos ndetse na Paco Alcácer.

Mu marushanwa yose bamaze guhura imikino 27, Espagne ikaba yaratsinzemo imikino 10 mu gihe u Bwongereza bwo bwatsinzemo imikino 13 banganya 4.

Aba bakinnyi bose bari batsinze kuri uyu mukino ku mpande zombi nta n’umwe uri mu ikipe y’Igihugu ubu ngubu.

Lamine Yamal na Nico Williams bafashije Espagne kwegukana Igikombe!
Lamine Yamal Nasraoui Ebana acomekeye Nico Willams umupira maze ahita afungura amazamu!

Amwe mu mafoto yazanwe n’abafana ba Espagne!
Igikombe cya Euro cyazanwe n’Umunyabigwi w’Umutaliyani, Giorgio Chielinni!

Related posts