Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

EURO 2024: Espagne yarashe u Budage mu cyico, mu rugamba rwa nyuma rwa Toni Kroos [AMAFOTO]

Ikipe y’Igihugu ya Espagne byayisabye isegonda rya nyuma kugira ngo isezerere u Budage bwari mu rugo ibutsinze ibitego 2-1 mu mukino Umudage Toni Kroos yahise asezera burundu kuri ruhago, Espagne ihita ikatisha itike ya 1/2 cy’irangiza mu mikino ya EURO 2024 ikomeje kubera mu Budage kugera taliki 14 Nyakanga 2024. 

Hari mu mukino wa ¼ w’Igikombe gihuza Amakipe y’Ibihugu byo ku mugabane w’u Burayi, EURO 2024 wahurije kuri Stade MHP Arena amakipe abiri y’ubukombe muri iri rushanwa dore ko ari na yo ayoboye ayandi mu gutwara iki gikombe, kuko buri imwe igifite inshuro eshatu.

Umukino watangiranye umuvuduko wo hejuru, bitewe n’uko abakinnyi bari bakaniye cyane. Byatumye ku munota wa 8 wonyine umukinnyi wa Espagne, Pedro Gonzalez [Pedri] ahita asohoka mu kibuga nyuma kugongana na Toni Kross maze asimburwa na Dani Olmo, mbere y’uko ku munota wa 13 Antonio Rudiger yerekwa ikarita y’umuhondo.

Amakipe yombi yakomeje guhangana agenda anasatirana mu buryo bukomeye cyane icyakora Espagne ikiharira umupira cyane nko ku kigero cya 52% n’ubwo u Budage nabwo binyuze muri Kai Havertz Lucas, Jamal Musiala na Ilkay Gundogan bukarusha Espagne gusatira izamu.

Igice cya mbere umusifuzi w’Umwongereza, Anthony Taylor yagisoje amakipe yombi akinganya 0-0.

Ikipe y’Igihugu y’u Budage yatangiranye impinduka ikura mu kibuga Emre Can na Leroy Sane basimburwa na Robert Andrich na Florian Wirtz. Ku rundi ruhange Espagne myugario Nacho Fernandes Iglesias yasimbuye Robin Lenormand.

Ku munota wa 51, Dani Olmo yaboneye Espagne igitego cya mbere. Ni myuma yo guhererekanya neza hagati ya Alvaro Morata na Lamine Yamal, maze uyu mwana w’imyaka 16 amaze kubura amaso acomeka umupira mu rubuga rw’amahina, Dani Olmo na we nta kuzuyaza ahita arohamo ishoti umunyezamu Manuel Neuer ntiyawushyikira, biba 1-1.

Ku munota wa 57, umutoza Julian Nagelsmann yongeye gukora impinduka akura mu kibuga David Raum na Ilkay Gundogan abasimbuza Maximilian Mittelstädt na Niclas Fulkrug. Ni na ko ku munota wa 61, Lamine Yamal Nasroui Ebana wari witwaye neza muri uyu mukino yasimbujwe Ferran Torres.

Ku monota wa 69, Florian Wirtz, Maximilian Mittelstädt NA Niclas Fulkrug bahererekanyije neza baha umwanya Robert Andrich arekuramo ishoti riremereye umunyezamu, Unai Simon awukuramo abarimo Kai Havertz Lukas bashaka gusongamo ariko ba myugariro b’umutoza Luiz De La Fuente bihagararaho muri iki gihe u Budage bwari bwakije umurimo.

Ku munota wa 76, u Budage bwazamukanye umupira bwihuta cyanemaze Florian Wirtz ahindura umupira imbere y’izamu mbere y’uko rutahizamu Niclas Fulkrug awataka neza ariko ku bw’amahirwe make awutera igiti cy’izamu, Abadage bari bateraniye muri Stade yo mujyi wungirije wa Stuttgart bokomeza kumankirirwa.

Ku munota wa 79, Espagne yakoze impinduka yinjiza mu kibuga Mikel Merino na Mikel Oyarzabal basimbuye Nico Williams na Alvaro Morata. Ku ruhande rw’u Budage ho, umutoza Nagelsmann yafashe umuvuno wo gusatira byeruye maze azanamo Thomas Muller akuramo myugariro Jonathan Tah; ibyatumye barushaho gusatira gusa Kai Havertz agenda ahusha uburyo butandukanye nk’ubwo ku munota wa 81 yateye hejuru y’izamu ryari rirangaye, n’umutwe wo ku munota wa 86 ku mupira wari uturutse kuri “Coup Franc” yari itewe neza na Toni Kroos.

Ku munota wa 89, Florian Wirtz yishyuriye Abadage. Ni nyuma yo kurema igikundi muriro imbere y’izamu rya Espagne ku buryo bwaremwe n’abarimo Toni Kroos na Maximilian Mittelstädt mbere y’uko Joshua Kimmich agarura umupira mu buryo bw’ubugenge maze Florian Wirtz arekuramo ishoti riremereye umupira ubaza kugonga igiti cy’izamu mbere yo kwiroha mu nshundura, biba 1-1.

Na nyuma y’umunota wa 4 w’inyongera, amakipe yombi yari akigwa miswi 1-1, bituma amakipe yombi yerekeza mu minota 30 ya “Extra-Time”.

Ku munota w’119, Mikel Merino yatsinze igitego gitanga itike ya 1/2 cy’irangiza. Ni ku mupira wari uzamuwe na Dani Olmo maze Mikel Merino wari winjiye mu kibuga asimbuye ahita ashyiramo igitego  n’umutwe.

Mu minota y’inyongera, Dani Carvajal yeretswe ikarita ya kabiri y’umuhondo zibyara iy’umutuku maze asohorwa mu kibuga. Umusifuzi Anthony Taylor yahise arangira umukino maze Espagne yerekeza muri 1/2 cy’irangiza aho izahura n’ikipe iza gutsinda hagati ya Portugal n’u Bufaransa zifite umukino wo kwisobanuramo kuri uyu wa Gatanu saa Tatu zuzuye.

Uyu mukino wabaye uwa nyuma ku munyabigwi w’Umudage Toni Kroos na Real Madrida, aho yavuze ko narangiza urugendo rwe muri EURO azahita areka umupira ku mugaragaro nk’uko yabibasezeranyije. Ni igikorwa cyarijije benshi mu Badage bensgi bari bakoraniye muri Stade y’i Stuttgart ndetse n’abakunzi ba ruhago muri rusange.

Nyuma y’uko u Budage busezerewe muri 1/4, Toni Kroos yahise asezera kuri ruhago ku mugaragaro!
Lamine Yamal ni umwe mu bitwaye neza muri uyu mukino!
Mikel Merino yatsinze igitego cy’ingusho, gisezerera u Budage mu rugo!

Igitego cya Florian Wirtz nticyari gihagije ngo gisezerere Espagne!

Related posts