Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ingimbi ya Barcelona, Lamine Yamal arava mu ishuri Espagne nitwara EURO 2024

Umukinnyi wa FC Barcelona n’Ikipe y’Igihugu ya Espagne, Lamine Yamal yatangaje ko azava mu ishuri mu gihe yafasha Espagne “La Roja” kwegukana Igikombe gihuza Amakipe y’Ibihugu by’i Burayi, EURO ya 2024.

Ni amagambo uyu mwana w’imyaka 16 yatangarije abanyamakuru b’abizerwa bo muri Espagne mu Lamine Yamal ari kubarizwa mu gihugu cy’u Budage, ahakomeje kubera imikino ya nyuma ya EURO 2024.

Mu busanzwe, Lamine Yamal Nasraoui Ebana asanzwe ari umunyeshuri mu mwaka wa kane, ukaba ari na wo usoza amashuri ategetswe kwigwa na buri muntu wese mu Bwami bwa Espagne.

N’ubwo ari kumwe n’Ikipe y’Igihugu ya Espagne muri EURO mu Budage, uyu mwana wizihiza isabukuru y’amavuko buri taliki 13 Nyakanga, akomeje no gukurikirana amasomo ye ku ikoranabuhanga aho abihuza no gukina, nyuma akajya kwita ku mikoro ye.

N’ubwo amasomo ye yaburaga igihe gito, Lamine yatangaje ko nafasha Espagne gutwara igikombe cya kane cya EURO nyuma ya bibiri batwaye bikurikuranya [2008 na 2012], azahita ava mu ishuri akurikirane umupira by’umwihariko, nyuma yo kuva mu biruhuko.

Ati “Nitugera ku mukino wa nyuma sinzagaruka [ku ishuri], nzahita njya mu biruhuko.” Icyo Lamine Yamal azakora mbere yo kwinjira muri ruhago ntacyo ayibangikanya na cyo.

Hatitawe ku kamaro k’amashuri, umuntu yavuga ko uyu musore ubyarwa n’ababyeyi b’abanya-Maroc [Se] na Guinée Equatoriale [Nyuma] yarenze uruhombero, kuko yamaze kwemeranya na Barcelona kuyisinyira amasezerano y’imyaka itatu aho bazajya bamuhemba asaga miliyoni 4 z’Amadolari ya Amerika buri mwaka.

Uzashaka kunyeganyeza Lamine ngo amuvane i Katalunya, azatanga amafaranga atarigeze abaho mu Isi y’umupira, angana na miliyari imwe y’Amayero mu kimenyerewe nka “Release Clause” muri ruhago.

Espagne yamaze gukatisha itike ya ⅛ cy’irangiza muri EURO 2024 nyuma yo gusekura Croatie n’u Butaliyani. “La Roja” irakina umukino usoza itsinda rya Kabiri kuri uwa Mbere ikina n’Ikipe y’Igihugu ya Albanie.

Lamine Yamal yari ageze mu mwaka usoza, ariko ashobora kureka ishuri!
Lamine Yamal amaze kugaragaza ko ari umukinnyi wo kwitega ku mpano ye y’igitangaza!

Related posts