Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Euro 2024: Nta Mbappé, nta birori! U Bufaransa n’u Buholandi bananiwe kwisobanura

Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa idafite rutahizamu Kylian Mbappé yananiwe gukatisha itike ya ⅛ cy’irangiza mu irushanwa rihuza amakipe y’ibihugu yo ku mugabane w’i Burayi, Euro ya 2024 nyuma yo kugwa miswi n’u Buholandi 0-0.

Hari mu mukino wo ku munsi wa 2 mu itsinda rya kane [D] wabereye Stade Red Bull Arena [Stadíon] kuri uyu wa Gatanu kuva saa Tatu z’Umugoroba, aho Umwongereza Anthony Taylor ari we wari utamiye isifure ahagarariye umukino.

Ikipe y’igihugu y’u Buhorandi yatangiye isatira cyane kuko ku munota wambere wonyine Jérémie Frimpong usanzwe ukinira Bayer Leverkusen yageze imbere y’izamu arekura ishoti, gusa rinyura inyuma gato y’izamu gato cyane.

Abakinnyi b’u Buholandi barimo Memphis Depay, Cody Mathías Gakpo na Xavi Quentin Shay Simons bakomeje gukina bagerageza amahirwe yo kurekurira amashoti inyuma y’urubuga rw’amahina gusa Umunyezamu Mike Maignan akababera ibamba.

Ku munota wa 37 ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yabonye kufura nziza yashoboraga kugira icyo ibyara ku ikosa Virgir yarakoreye Ousmane Dembélé maze iterwa na Antoine Griezmann gusa birangira Stefan de Vrij ayishyize umupira muri koroneri.

Nyuma y’umunota umwe w’inyongera, Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi akinganya 0-0.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yaje akina ubona nta n’imwe iri kugira ikinyuranyo kinini kurusha indi gusa buri imwe ikagera bere y’izamu ryindi.

Ku munota wa 54, Ousmane Dembélé yahaye umupira mwiza Adrien Rabiot washoboraga kubyara umusaruro ariko arekuye ishoti rinyura hejuru y’izamu kure cyane. Antone Griezmann wabonaga ko atari yahiriwe n’umukino yaje kongera kubona amahirwe aremereye ku mupira yarahawe na NG’olo Kante gusa arekuye ishoti rikubita igiti cy’izamu.

Ku munota wa 68 Xavi Quentin Shay Simons w’u Buhorandi yatsinze igitego icyakora umusifuzi, Anthony Taylor aracyanga bitewe n’uko myugariro Denzel Dumfries yari yaraririye kandi akaba yari yanakingirije umunyezamu.

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Buhorandi, Ronald Koeman yahise akora impinduka mu kibuga akuramo Xavi Simons, Jerdy Schouten na Jérémie Frimpong ashyiramo Georginio Wijnaldum, Joey Verman na Lutsharel. Ku rundi rugande, Didier Deschamps utoza u Bufaransa nawe yaje gukuramo Ousmane Dembélé na Marcus Thuram ashyiramo Kingsley Coman na Olivier Giroud.

Umukino warangiye amakipe yombi anganya 0-0, mu mukino Kylian Mbappé atagaragayemo nyuma y’uko yagize ikibazo cy’imvune ku zuru ubwo yari mu mukino uheruka guhuza Abafaransa na Autriche.

Ikipe y’Igihugu y’u Buhorandi kugera ubu ni yo ikomeje kuyobora itsinda rya Kane [D] n’amanota 4 inganya n’u Bufaransa bwa kabiri, Autriche ikaba iya gatatu mu gihe Pologne y’abarimo Robert Lewandowski yo ikaba ku mwanya wa nyuma ndetse yo yamaze no gusezererwa muri iri rushanwa.

Utetse imikino yabaye kuri uyu wa Gatanu, Imikino ya Euro 2024 irakomeza gukinwa kuri uyu wa Gatandatu, aho saa Kenda Georgia izakina na Repubulika ya Tchèque, saa kumi n’Ebyiri; Türkiye ikine na Portugal mu gihe Saa tatu z’ijoro u Bubiligi buzakira na Albanie.

Antoine Griezmann na Adrien Rabiot bahushije igitego cyari cyabazwe!
Kylian Mbappé yari ku ntebe y’abasimbura nyuma yo kuvunika izuru mu mukino Abafaransa baherutse guhuramo na Autriche!
N’Golo Kanté yatowe nk’umukinnyi waranze umukino!
Abakinnyi 11 bari babanje mu kibuga ku mpande zombi!

Related posts