Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyaruguru/Munini: Bafite ibitaro byiza ariko nta baganga b’inzobere bagira

 

Abaturage bo mu karere ka Nyaruguru bivuriza mu bitaro bya Munini biherereye muri aka karere, bavuga ko bafite imbogamizi zo kubura bamwe mu baganga b’inzobere babavura zimwe na zimwe mu ndwara bikaba ngombwa ko bakora urugendo runini bajya kwivuriza mu bindi bigo by’ubuzima.

Aba baturage bavuga ko bari bishimiye ko bubakiwe ibitaro bituma urugendo bakoraga bajya gushaka serivise z’ubuzima rugabanuka, gusa bakifuza ko kuri ibi bitaro hazanwa n’abaganga b’inzobere mu kuvura indwara zitandukanye kuko kuba batabafite bibagiraho ingaruka.

Bati” Perezida Paul Kagame yaduhaye ibitaro turamushimira cyane rero nibarebe ukuntu badushakira n’abaganga b’inzobere. Ibitaro byo turabifite turanabyishimira cyane, ariko nihongerwe abaganga babe benshi kandi b’inzobere ku buryo tutazajya twirirwa twoherezwa iyo za kigali”.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Munini, Dr Uwamahoro Evelyne, nawe ahamya ko nta baganga b’inzobere bafite, ko hari zimwe muri servise z’ubuvuzi aba baturage batabona muri ibi bitaro, bitewe n’uko nta baganga bihariye bavura izo ndwara bahari.

Ati” Ikibazo kiba gikomeye ni abaturage, kuba badahererwa serivisi hafi, ugasanga bimusabye ubundi bushobozi, kuko indwara nyinshi zijyanye no kubagwa turabohereza bakajya kubitaro byisumbuyeho, nko ku bitaro bya kaminuza cyangwa ku bitaro bya Kanombe”.

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Murwanashyaka Emmanuel, nawe yameza aya makuru, ndetse akomeza avuga ko bari mu biganiro na Minisiteri y’ubuzima, kugira ngo harebwe icyakorwa, izo nzobere z’abaganga ziboneke.

Ati” Ubuke bw’abaganga bwo buracyahari, ariko turi kugirana ibiganiro na minisiteri y’ubuzima, kugira ngo turebe ko batubonera n’abake kugira ngo serivisi zikomeze gutangwa neza”.

Ibitaro bya Munini bifite ubushobozi bwo gucumbikira abarwayi 167, Ibi bitaro kandi bikaba bifite ibigonderabuzima 16 bireberera n’amavuriro y’ibanze 36, Byatangiye kuba ibitaro mu mwaka wa 2007, bitangira kuvugururwa mu 2019, bitangira gukorerwamo ku wa 04 Nyakanga 2022.

Ibitaro bya Munini byubatswe mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo

 

Related posts