Umunyabigwi w’Umudage, Toni Kroos ukinira Real Madrid azahagarika gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga nyuma yo gukina umukino wa nyuma wa UEFA Champions League, ndetse n’Igikombe cy’u Burayi ‘Euro 2024’ kizabera iwabo mu Budage muri iyi mpeshyi.
Ni umwanzuro yashyize hanze kuri uyu wa Kabiri taliki 21 Gicurasi 2024 abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga.
Mu butumwa bwe yatangiye asingiza umunsi wa mbere yeretsweho abafaba ba Real Madrid, ndetse anavuga ko yarinze isezerano yayihaye ry’uko nta yindi kipe azakinira mu mateka ye nyuma yayo.
Toni ati “Ku ya 17 Nyakanga 2014 – umunsi wabaye intangiriro yange muri Real Madrid, ukaba n’umunsi wahinduye ubuzima bwanjye. Wahinduye ubuzima bwanjye nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru, ariko cyane cyane nk’umuntu”.
Yakomeje agira ati “Nari nuburiye paji nshya y’ubuzima mu ikipe y’ubukombe ku Isi. Nyuma y’imyaka 10, ku mpera y’uyu mwaka w’Imikino, iyo paji nubuye nzayifunga ku mugaragaro. Sinzigera nibagirwa ibihe byiza nagiriye muri iyi kipe! Ndashaka gushimira by’umwihariko abantu bose banyakiriye n’umutima umenetse, nk’aho ibyo bidahagije bakanyizera”.
Mu gusoza, “Byongeye kandi ndashaka kugushimira by’umwihariko, abafana ba Real Madrid “Mardistas”, ku bw’urukundo rw’agatangaza kuva ku munsi wa mbere kugeza ku munsi wa nyuma.” Toni Kroos.
Yongeyeho ko azahagarika gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga nyuma y’uko uyu mwaka w’imikono urangiye, kandi ko abona ko iki ari cyo gihe gikwiye.
Nyuma y’aya magambo, Perezida wa Real Madrid, Bwana Florentino Perez yavuze ngo “Toni Kroos ni umwe mu bakinnyi beza b’ibihe byose muri Real Madrid, kandi icyo ikipe izahora ikimuterera icyotoze.” Ni ibintu uyu munyemari ahuriyeho na Real Madrid na yo yamushimiye ibinyujije ku mbuga zayo nkoranyambaga kimwe n’abandi banyabigwi mu mupira w’amaguru by’umwihariko abakinanye na we.
Toni Kroos yatwaranye na Real Madrid Igikombe 22 birimo n’ibya UEFA Champions League bitanu na bine bya Shampiyona y’Igihugu ya Espagne ‘La Liga’.
Uyu mugabo utazi andi makipe mu buzima bwe atari FC Bayern München na Real Madrid, muri uyu mwaka w’Imikino yakinnye imikino 32 muri La Liga, atsinda igitego 1, atanga imipira 8 yavuyemo ibitego.