Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashyaImikino

“Byose birashoboka!” Jimmy Gatete ashobora kugaruka gufasha ruhago nyarwanda

Rutahizamu w’Abanyarwanda, Jimmy Gatete yatangaje ko atigeze yegerwa n’abafite iterambere ry’umupira w’amaguru mu nshingano yaba Ishyirahamwe y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda cyangwa Minisiteri ya siporo, icyakora avuga ko bishoboka yafasha mu bundi buryo mu iterambere ry’umupira nk’umuntu wawubayemo cyane.

Ni ibyo yatangarije mu kiganiro n’Itangazamakuru ubwo yakirwaga nyuma gato yo kugera ku kibuga cy’intege mu Rwanda, aho atakunze kugaragara cyane nyuma yo gusoza gukina umupira w’amaguru ku mugaragaro.

Abajijwe ku kuba hari icyo yafasha umupira w’amaguru mu Rwanda by’umwihariko Ikipe y’Igihugu, Amavubi abereye umunyabigwi, yavuze ko bishoboka ko bibaye ari ibintu byaba biganiriweho bakabimusaba, ashobora kuza gutanga umusanzu we.

Ati “Nihaboneka amahirwe, Wenda hari ikintu kizakorwa. Nange mbonye ko bikwiye koko birashoboka ko naza nkagira icyo nafasha.”

Yongeye kubazwa niba hari uwamwegereye baba abaturutse mu Ishyirahamwe y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda cyangwa Minisiteri ya siporo, asubiza ko ntabyabaye.

Mu gusubiza yagize ati “Ntabwo ari byo, ntabwo byabaye. Icyakora habaye habonetse ikintu kiza nk’icyo, umuntu yagikora.”

Rutahizamu Jimmy Gatete yageze mu Rwanda mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere taliki 7 Gicurasi 2024, aho yari amaze igihe abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Bimwe mu bimuzanye mu gihugu birimo igikorwa cyo gufungura ku mugaragaro inyubako y’imikino ya Kigali Universe y’umuherwe Coach Gael, ikaba iherereye rwagati mu murwa Mukuru, Kigali. Biteganyijwe kandi ko Gatete azagaragara mu kibuga ubwo azaba akina irushanwa ry’iminsi itatu rizahuza amakipe azaba arimo iye, iy’abanyamakuru, iy’abacuruzi bo mu mujyi wa Kigali, ndetse n’ikipe y’ababarizwa mu myidagaduro mu Rwanda. Rizatangira taliki ya 17 Gicurasi rirangire taliki 19 Gicurasi 2024.

Jimmy Gatete ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru, yavuze ko ashobora kugaruka gufasha ruhago nyarwanda

Related posts