Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Kwibuka

Gisagara_Mugombwa: “Kuba waha imbabazi umuntu wakumazeho abantu, ndahamya ko nta n’umunyamahanga wabishobora”: Meya Jerome

 

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome, yifatanije n’abaturage bo mu murenge wa Mugombwa, mu karere ka Gisagara, mu kwibuka ku nshuro ya 30, kuri uyu wa 20 Mata 2024, aho yihanganishaga ababuriye ababo muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata mu 1994, ndetse anashimira inkotanyi zo zabohoye igihigu.

Ni igikorwa cyabereye muri Mugombwa aho bibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, no gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside mu mirenge ya Mugombwa, Muganza, Mukindo yabonetse bwa mbere n’iyimuwe aho yari ishyinguye mu mva.

Meya Rutaburingonga, yatangiye yihanganisha abarokotse Jenoside batuye mu murenge wa mugombwa, ndetse anabashimira ubutwari bagize bwo kongera kubaho ndetse no gutanga imbabazi, aho avuga ko uretse Imana yonyine ariyo yatanga imbabazi kubarusha nta bandi babishobora.

Yagize ati” Mbanje kwihanganisha abarokokeye mu murenge wa Mugombwa, inzira z’inzitane mwanyuzemo kugira ngo murokoke, n’imbaraga mwungutse kugira ngo zibafashe gukomeza umurage wo kubaka u Rwanda rwari rwarashenywe n’abatarukunda, turabashimiye, Kuko mwakoze ibikomeye byinshi, nubwo bitari byoroshye ariko mwarabikoze. Kuko n’ubundi nta wutsinda urwo atarwanye, ndetse ubushake bwanyu bwabahaye gushobora n’ibidashoboka mukomeze mutwaze”.

Yakomeje agira ati”Kubera ubutwari butagirwa n’abenshi, bwo kubaho nyuma y’ibikomere bidasanzwe, mu kongeraho imbabazi mwatanze, abanyamugombwa n’abandi bakwiye kubashimira, n’igihugu muri rusange nk’uko nyakubahwa Perezida wa Repulic ahora abitubwira. Ni imbabazi zitabaho, ubundi n’imbabazi zitangwa n’imana gusa, kuba waha imbabazi umuntu wakumazeho abantu, ndahamya ko ntan’umunyamahanga wabishobora, uretse Imana n’abacikacumu babikoze”.

Nyakubahwa Meya wa Karere ka Gisagara yakomeje asaba abaturage bari baraho, ko bagomba kubizirikana, ko bagomba gushimira abacikacumu ndetse bikaba umurage kubana babo.

Uyu muyobozi w’akarere yanashimiye abitabiriye icyo gikorwa, ababwira ko bahaye agaciro ababo bapfuye, ariyo mpamvu baje kubunamira no kubaha icyubahiro.

Yagize ati” Reka nshimire buri wese uri hano afite icyo arimo kuvuga afite ubutumwa yazanye, afite n’ubwo atahana kandi azakomeza gutanga. Buri wese waje rero niyo mpamvu tumushimiye, ariko mu byukuri twese duhurira kwibuka abadusize twaje kubaha icyubahiro, twaje kubunamira, tubereka ko twaganje ikibi mu gihugu cyacu”.

Yakomeje agira ati”Amaraso basheshe kuri ubu butaka niyo yamezemo imbaraga zo kongera kurema u Rwanda ariyo mpamvu buri wese akwiye kubishimirwa ubufitemo uruhare. twaje nanone kwibaza icyo babahoye ariko nta gisubizo twabona kuko n’ababikoze ntacyo bafite, nta gisobanuro bafite kandi ntanicyo bazagira. twaje nanone gushimangira ko jenoside itazongera kubaho ukundi”.

Jerome Rutaburingonga yanavuze bamwe mubagize uruhare mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside bavuka mu karere ka Gisagara, harimo Nyiramasuhuko Pollina ukomoka mu murenge wa ndora, koronaire Nteziryayo ukomoka muri Mugombwa, Mukarurangwa Bernadette, Habimana Cantano mwumvaga kuri radio LTLM ukomoka muri Gikonko, Ntawukuriryayo Dominike yari su-prefegiture ya Gisagara, n’abarugumesitri muzi nka Kabeza, Majyambere Canisius, Shyirambere Teophile, aba bose barafatanyije barimbura abatutsi benshi, bagize uruhare runini mu gusenya igihugu na Gisagara byumwihariko.

Meya yakomeje atanga ubutumwa bwihariye ku baturage ba Mugombwa ndetse n’abandi baturage muri rusange.

Yagize ati” Uyu munsi imyaka 30 irashize, ni imyaka mike mu kwibuka abacu, ni imyaka myinshi mu kubaka urubyiruko, mu kubaka icyerekezo cy’umurage mwiza, usimbura ikibi cyabayeho. tugeze rero mu gihe nyacyo cyo kurema umunyarwanda, ni umukoro wa buri wese kuko niyo nzira yonyine rukumbi buri wese yahitamo”.

Yakomeje asaba ababyeyi by’umwihariko kubaka abana kuburyo ibibazo bahorana , kurira bahoramo bitazongera kubaho ukundi, ko bagomba gukora ibyiza byinshi kugira ngo abana bazabone aho bahera.

Meya wa Gisagara ya komeje avuga ko kwibuka bigomba guhoraho, kugira ngo umuryango nyarwanda utazazima, ariko nanone kwiyubaka ari inshingano ya buri wese nta gusigana n’undi uwari we se.

Mu gusoza yasoje ashimira by’umwihariko perezida wa Republic ndetse n’ingabo zari iza FPR inkotanyi zo zabohoye igihugu mu bwitange butagira uko bungana.

Yagize ati” Ntabwo twabura gushimira Perezida wa Republic, n’ingabo zari iza FPR inkontanyi zabohoye iki Gihugu mu bwitange , zabohoraga abandi ariko nabo bari guhigwa ni ubwitange budasanzwe tugomba kubakiraho, mu kugira n’imbaraga zadufasha gukomeza tudatseta ibirenge.

Mu murenge wa Mugombwa, niho hatangiriye Jenoside mu karere ka Gisagara mu 1994, kuri iyi tariki ya 20 mata ninaho batangiriye kwibuka.

Related posts