Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Gicumbi:Ibyari ibyishimo muri 2012,ubu muri 2024 byasubiye I Rudubi.

Imyaka 12 irashize abaturage batujwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Kabeza uherereye mu Kagari ka Nyamiyaga,Umurenge wa Rubaya, Akarere ka Gicumbi.Bamwe muri bo bavanywe aho bari batuye hagombaga gushyira ubuzima bwabo mu kaga,hari n’abawutujwemo bari badafite aho bakinga umusaya. Baza basanga abari basanzwe bahatuye mu rwego rwo gutuzwa neza kandi heza.Icyo gihe bahatuzwa byari ibyishimo kuri bo gusa nyuma y’iyi myaka yose ishize barimo baratabaza umuhisi n’umugenzi ngo kuko inzu batujwemo zenda kubagwaho.

 

Abaturage bose bahuriza ku kuba ngo intandaro y’iki kibazo cy’inzu batujwemo ziri kubasenyukiraho,cyatewe no kuba zarubakishijwe amatafari atumye,ibyatumye uko agenda yuma inzu ziyasa buhoro buhoro kugeza igihe ibikuta bya zimwe byikubise hasi.

 

Aba baturage bavuga ko ngo bamwe muri bo bahisemo kuzivamo nuko bakajya gucumbika,abazisigayemo barara badasinziye bikanga ko isaha ku isaha zishobora kubagwira,kandi ngo ntibahwemye gutakambira inzego z’ubuyobozi zitandukanye ariko zikabima amatwi.Kuri ubu barasaba ko inzego z’ubuyobozi zisumbuye zatabarira mu maguru mashya ngo dore ko bo nta bushobozi bafite bwo kuzisanira.

 

Mbarukuze Evaliste utuye muri uyu mudugudu yagize ati : ”Iki gikuta mureba cyose cyaracitse, kiri hafi gusohoka inyuma. Intandaro yacyo ni ukuba iyi nzu yarubakishijwe amatafari atumye,uko yagendaga yuma ibikuta byagiye byiyasa kugeza ubwo yatangiye kugwa”.

 

Mbarukuze akomeza avuga ko ngo iki ari ikibazo ahuriyeho na bagenzi be.

 

Ati : ”Si iyi yanjye yasenyutse gusa hari iy’umugabo witwa Jamvier, hari iya Ndahagaze Onesphore, iya Nteziryayo yaraguye,rwose urebye ku muryango wa zose usanga zaramenetse”.

Ati : “Batugobotse badutabara bakazidusanira zitaratugwira,naho bitabaye ibyo muzumva ngo twapfuye pe.”

Nyambuga Seraphine nawe yagize ati : “Umuyaga waraje utwara igisenge,nuko nsigara hanze,imvura yaraguye itwara isima,nafashe ibibati ndambikaho kugira ngo mbone aho nkinga umusaya,iyo imvura iri kugwa insanga mu nzu.”

Mbonyintwari Jean Marie Vianney, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage,avuga ko ngo ikibazo cy’izi nzu ubuyobozi bukizi kandi ngo cyatewe n’aba bazitujwemo batazifashe neza.

Yagize ati : ”Ikibazo cy’inzu z’abatujwe mu Mudugudu wa Kabeza ziri gusenyuka turakizi.

Ni ikibazo cyatewe n’uko bazifashe nabi,hari bamwe mu bahabwa inzu n’uko ntibazifate neza uko bikwiye,na bariya niko byagenze kuko babonye hari bagenzi babo bubakiwe k’uruhande iz’ubatse n’Umushinga Green Gicumbi,nabo batangira kuzifata nabi bagira ngo bazubakirwe izigezweho nk’iza bagenzi babo”.

Visi Meya Mbonyintwari abajijwe ko niba iki atari ikibazo cyatewe no kuba zarubakishijwe amatafari atumye,nk’uko abazitujwemo babihamya yavuze ko byakurikiranwa.

Ati : ”Ni inzu zubatswe mu Mwaka wa 2011, kuba hari abavuga ko yaba ari uko zaba zarubakishijwe amatafari atumye ibyo sinabihamya, gusa twabikurikirana,ariko urebye igihe zubakiwe kugeza ubu inzego z’ubuyobozi zagiye zihinduka.Twabikurikirana haba hari umuyobozi wabigizemo uruhare akabihanirwa”.

Visi Meya Mbonyitwari asoza avuga ko inzego z’ubuyobozi ziticaye.

Ati :” Ubuyobozi bw’akarere ntabwo twicaye,turi kuganira na Green Gicumbi kugira ngo turebe ko bazidusanira ariko bitavuze ko umuturage ufite ubushobozi nawe atakwisanira.”

Hirya no hino mu gihugu hakunze kumvikana amajwi y’abaturage batujwe mu midugudu y’icyitegerezo bataka kuba zarahise zangirika zitamaze kabiri, ukibaza intandaro yabyo gusa ubuyobozi bugashinja abazihawe kuzifata nabi.

Related posts