Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Abakobwa bakiri bato 8800 bo mu Intara imwe yo mu Rwanda batewe inda ,hakurikiranywa abagabo 70 gusa

 

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwasabye ababyeyi ndetse n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye bakorera muri iyi ntara kurushaho kuganiriza abana babo ku byerekeye imibonano mpuzabitsina, kurusha uko bahugira mu kazi, nyuma y’uko imibare igaragaje ko kuva muri Mutarama 2023 kugeza muri Mutarama 2024, abangavu bari hagati y’imyaka 14-19 batewe inda ari 8801.

 

Iyi mibare y’abana bamaze guterwa inda bakiri bato yatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Werurwe 2024, ubwo mu Karere ka Kayonza ho mu Ntara y’Iburasirazuba haberaga inama nyunguranabitekerezo isoza icyumweru cyo kwimakaza ihame ry’uburinganire muri iyi ntara.

 

Iyi nama kandi yitabiriwe n’abayobozi bakomeye barimo barimo Guverineri w’iyi Ntara Pudence Rubingisa, Umugenzuzi Mukuru w’ihame ry’Uburinganire, Umutoni Nadine, abayobozi b’uturere twose tugize iyi Ntara, abayobozi b’Inama Njyanama, abahagarariye amadini n’amatorero ndetse n’abandi benshi bakora mu nzego zitandukanye.

 

Ubwo iyi mibare yatangwaga kandi byagaragaye ko abagabo 70 gusa bo muri iyi Ntara ari bo bakurikiranyweho iki cyaha cyo gusambanya abana, dosiye 32 zagejejwe mu butabera ariko abagera ku 10 nibo bahamwe n’iki cyaha, mu gihe byagaragaye ko kuva muri Mutarama 2023 kugeza muri Mutarama 2024 abangavu bamaze guterwa inda bari hagati y’imyaka 14-19 ari 8801.Iyi raporo yatanzwe yagaragaje ko uturere tuza ku isonga mu kugira imibare myinshi y’abana batewe inda bakiri bato muri iyi Ntara y’Iburasirazuba ari Nyagatare, Gatsibo na Kirehe.

 

Ukuriye abagore mu Karere ka Kirehe, Mukaneza Pelagie yavuze ko ibi biva mu cyuho kiri mu miryango, aho usanga itabanye neza ndetse bamwe bagatandukana bityo abana bakabigenderamo. Ati “Abana usanga baraburanye n’ababyeyi kubera ibibazo by’amakimbirane menshi agaragara mu muryango kandi iyo umuryango urimo amakimbirane badashyize hamwe, ntibabona umwanya wo gukurikirana abana babo.”

 

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa yasabye abayobozi n’abaturage kutarebera iki kibazo, ahubwo buri wese agaharanira gutanga amakuru ku basambanya abana kugira ngo babihanirwe bibere isomo n’abandi kandi biramutse bikurikijwe iyi mibare yagabanuka bikagera aho irangira.Yagize ati “Twemeranyijwe ko buri muntu ku giti cye, inzego z’ibanze uko zubatse kugeza kuri Mutwarasibo, abashinzwe amakuru mu midugudu, inshuti z’imiryango, imigoroba y’imiryango, mu nteko z’abaturage tubicukumbure n’abagiye bagaragaraho ibi byaha tubigaragaze bahanwe hagambiriwe gukumira.”

Muri iyi nama kandi hagaragajwe ko muri iki gihe cyo kwimakaza ihame ry’uburinganire muri iyi Ntara abana 2919 banditswe mu bitabo by’irangamimerere, imiryango 534 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko yarasezeranye, abana 227 bakaba barasubijwe mu ishuri naho abagera kuri 85 bavanwa mu buzererezi basubizwa mu miryango.

Related posts