Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ibibazo biri mu ikipe iri mu zihatanira ibikombe mu Rwanda ijya inaruhagararira byatumye badakora imyitozo abatoza barayikorera 

Abakinnyi b’ikipe ya AS Kigali banze gukora imyitozo yo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Werurwe 2024,kubera ko iyi kipe imaze igihe itabahemba.

Abatoza ba AS Kigali bageze ku kibuga cya Kigali Pele Stadium baje gusubukura imyitozo yo kwitegura imikino 6 ya shampiyona isigaye ariko bategereje abakinnyi baraheba.Aba batoza bazindukiye muri Pelé Stadium nk’ibisanzwe , batera ama kona n’ibindi bijyanye no gutegura imyitozo,bategereza abakinnyi ariko ntihagira n’umwe ugera ku kibuga, birangira nabo bitahiye.

Ubwo AS yasozaga umukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona, umutoza Guy Bukasa, yahaye abakinnyi akaruhuko, aho bagombaga kugaruka mu myitozo kuri uyu wa Gatanu.

Amakuru avuga ko abakinnyi bagiye mu karuhuko babwiye umutoza ko batazagaruka mu myitozo badahawe amafaranga y’ibirarane by’amezi 3 bamaze badahembwa.

Abakinnyi ba AS Kigali baheruka guhembwa mu Ugushyingo umwaka ushize.Abakinnyi ba AS Kigali bari bayisanzwemo umwaka w’imikino utaratangira, bo barishyuza iyi kipe amezi 4 kuko ukwezi kwa Nyakanga umwaka ushize bataguhembwe.

Amakuru dukesha Inyarwanda avuga ko abakinnyi bose ba AS Kigali bavuze ko batazigera bagaruka mu myitozo badahembwe amafaranga yose, kuko niyo bahabwa ukwezi kumwe cyangwa abiri batabyemera.

Related posts