Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Rutsiro: Sedo arashinja Gitifu kujya yinyabya ku mugore we akagira uko yigenza.

 

 

Mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Kigeyo haravugwa abagabo bakorera akarere kamwe batavuga rumwe ngo umwe ashinja undi kumusambanyiriza umugore.

Ni amakimbirane yabaye mu ijoro ryo kuwa gatanu, tariki 08 Werurwe 2024, mu murenge wa Murunda aho basanzwe batuye n’imiryango yabo. avugwa hagati y’umugabo usanzwe ari Gitifu wa kamwe mu tugari tugize umurenge wa Kigeyo na mugenzi we usanzwe ari Sedo muri kamwe mu tugari tugize umurenge wa Mushonyi.

Sedo, uvuga ko yasambanyirijwe umugore, yavuze ko ubwo yari atashye yakomanze umugore agatinda kumukingurira, akamara akanya atuje akumva munzu havugiramo ijwi ry’umugabo.

Ati “Naratashye nkomanze ku idirishya ry’iwanjye umugore atinda kunkingurira, mara akanya gato ntuje numva munzu havugiramo ijwi ry’umugabo, haciyemo akanya Umugore amukingurira idirishya agira ngo nagiye kurugi, mbona Gitifu niwe usohotse mu idirishya turagundagurana ari nako ntabaza andusha imbaraga ariruka.”

Gitifu uvugwaho gusambanya umugore wa mugenzi we, yahakanye ibyo avugwaho byose.

Ati “Sinjye gusa avuze ko musambanyiriza umugore, n’ubushize yatabaje ku gasozi ngo umuntu aramucitse nka saa yine z’amanywa, Sinzi niba bahora bamucika, ikindi ni uko atuye ahantu hatuwe mu bucucike, icyo gihe yari kuba yaratabaje bakamfatira mu cyuho, ibi bivuze ko ashaka kumparabika. Umuntu ufite abaturanyi Koko yabura umutabara mu bibazo bikoreye nka biriya.”

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro Kayitesi Dative, avuga ko baramutse basanze amakuru bahawe ari ukuri, byaba ari uguhungabanya umudendezo w’ingo, ndetse uyu gitifu uvugwa yabihanirwa.

Ati “Amakuru twarayamenye, twoherezayo abayobozi, amakuru y’ibanze twahawe ni uko nta muntu bahasanze, ntanigihamya ko biriya bintu byabayeho, kandi umugore akabihakana, turacyakurikirana ngo tumenye ukuri kwabyo.”

Uyu Gitifu wasambanyirijwe ahamya ko ibyamubayeho atari iby’uyu munsi gusa, kuko asanzwe abwirwa ko uyu Gitifu ajya yinyabya ku mugore we akagira uko yigenza.

Related posts