Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kinyinya: Ibyagaragaye ahabonetse umurambo w’ umusore byatumye hari igikekwa

 

Mu Karere ka Gasabo, Murenge wa Kinyinya mu Kagari ka Kagugu hagaragaye umuhungu w’imyaka 18 witwa Shumbusho Yasini, yasanzwe yapfuye amanitse mu mugozi uri mu giti.

Ni amakuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuwa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2024 avuga ko uyu musore yahamagawe n’umuntu mu gitondo amubwira ko amushaka ajya kumureba, ntiyongera kugaruka.

Mushimiyimana Jonathan ni umuyobozi ushinzwe Imibereho myiza n’Iterambere mu Kagari ka Kagugu, yavuze ko igikekwa ari uko uyu musore yaba yishwe, ndetse ko mu iperereza ryakozwe n’inzego zishinzwe umutekano zataye muri yombi abasore babiri barimo uwo bari bararanye.

Ati “ Urebye aho umurambo we wari uri, ubona ko mu ntambwe nkeya hari ahantu hagaragaraga ko hari ibimenyetso by’uko hari abandi bahakandagiye. Ikindi ubona ko umubiri we wariho icyuya afite n’amaraso ku munwa.”

Uyu nyakwigendera yari umunyeshuri wigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye kuri GS Kagugu,
umurambo w’uyu nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Related posts