Kwikinisha ni umuco abenshi bakunze kugarukaho bemeza ko atari mwiza na busa, gusa kimwe mu bitungurana mu bushakashatsi butandukanye bigenda bigaragara ko abantu bikinisha umubare wabo uri hejuru cyane, ndetse ugasanga na benshi mu babikora byarababayeho karande kuburyo kubireka biba bigoranye cyane iyo nta ruhare rwa muganga rujemo.
Hano rero twifashishije imbuga zo kuri murandasi zitandukanye tukaba twabateguriye icyegeranyo gikubiyemo bimwe mu bintu bisa n’ibitangaje byerekeranye n’uyu muco abantu benshi bashobora kuba batazi.
1.Kwikinisha burya ngo bishobora gufasha uw’igitsina gabo ubikora iyo arengeje imyaka 50 y’ubukure bikaba byamurinda kurwara Cancer ya Prostate nkuko tubikesha Medical School Study.
2.Ibi nanone ariko nubwo bifasha abagabo barengeje imyaka 50, iyo bikorwa n’uri munsi y’iyi myaka cyane, aho kumurinda Cancer ya Prostate ahubwo bishora gutuma ayirwara.
3.Kwikinisha rimwe na rimwe ngo bishora gufasha mu kurinda umubiri indwara zitandukanye zirimo Diabetes, ndetse n’iyitwa Insomnia.
4.Kwikinisha iyo bikozwe mu buryo butanihangana bigakorwa kenshi bishora gutera ubikora ubugumba cyangwa igitsina cye kikangirika burundu.
5.Tugendeye ku byegeranyo byatanzwe n’ikigo cy’ubushakashatsi n’imyitwarire cyo muri Leta zunze ubumwe za Amerika ngo burya 80% by’ab’igitsina gabo baba barikinishije ku myaka 17 mu gihe ab’ibigitsina gore bo ari 58% ndetse abo baba barabikoze baba bashobora no gukora imibonano ikingiye (hifashishijwe agakingirizo)
Ibyerekeye agakingirizo
6.Bivugwa ko imibare y’abigitsina gabo bakoresha agakingirizo bakuze yazamutse ikagera kuri 92% , mu gihe ab’igitsina gore ikiri kuri 62.
7.Waruziko mu myaka ya kera hari ubwo byageze abaganga bagakeka ko kwikinisha ari icyorezo cyateye?
8.Waruzi ko 70% by’abashakanye nabo bikinisha.
9.Naho burya ngo 38% by’abareba amashusho ya pornography babikora ari ukubera kubura abo baryamana mu gihe 43% bo ari ibiba byarababayeho karande.
10.Waruziko se noneho habaho n’umunsi mpuzamahanga wo kwikinisha? Ibi byo biratangaje, Ngo burya hari ibihugu biwizihiza ku itariki ya 7 Gicurasi cyangwa se 28 Gicurasi.
11.53% by’ab’igitsina gore bikinisha bakoresheje utwuma ndetse n’udukinisho twabigenewe.
12.Millioni kandi zirenga 7 z’ibi bikinisho byifashishwa zimaze kugurishwa ku isi hose!
13.Mu ntangiriro z’uyu mwaka uruganda rwa Apple yahagaritse igurishwa rya application yitwa “Happy Fun Time” yigishaga ab’igitsina gore uburyo bwo kwikinisha.
14.Muri Leta zunze ubumwe za America mu mwaka w’1994 nibwo Bill Clinton yahagaritse ku kazi Umuganga wari ukomeye mu byo kubaga Dr Joycelyn Elders, Aho uyu muganga yari yatanze igitekerezo ko bagenda batanga inyigisho zigendanye no kwikinisha mu rwego rwo kurwanya SIDA.
15.Ikindi gitangaje utari uzi burya ngo 43% by’ab’igitsina gore bagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina buri minota 3 gusa.
Bikaba agatangaza ku b’igitsina gabo, Kuko bo 99% bashobora kugira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe bakiri gusoma iyo nteruro ivuga iby’irekeranye n’abagore.
Mbese wowe ubona umuco wo kwikinisha ukwiye gufatwa gute?