Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ngoma:Abagore barashinja abagabo babo kumarira amafaranga mu bakora umwuga w’uburaya,ntibagire icyo bacyura mu rugo.

 

Bamwe mu bagore bo mu Kagari ka Kabungo mu murenge wa Mugesera ho mu karere ka Ngoma bavuga ko abagabo babo amafaranga bakoreye bayamarira mu kabari barikumwe n’abakora umwuga w’uburaya bityo ntibagire icyo bageza mu rugo nk’umuhahano.

Abagabo baratungwa agatoki kuko amafaranga bakorera bayamarira mu bagore bigize indaya ku buryo ngo abo bashakanye nta jambo bakigira.

Umwe mu baturage yagize ati:”Ariko barara mu tubari bitewe na none
n’abagabo,nimba uri umugabo wowe ukifatira amafaranga yawe ukagenda ukanywa,uzanywana na wa mugore n’ubundi wiriwe muri kabari ahite agaragaza ko ariwe mugore noneho n’ubundi nibanywera ya mafaranga ntabwo azamuhagurukana urumva bazahita bigira mu byabo,noneho naza wowe akwereke ko uri igicucu,uri ingegera,ubwo nimba hari ibyo wari utetse ubite hanze ugende bitewe na wa mugore.”

Ni ibintu bemeza ko bikomeje gusenya imiryango kuko aba bagore bashinjwa gutwara abagabo b’abandi badatinya no kubishongoraho ku manywa y’ihangu.

Ati:”N’ubwo bari kubihisha ariko ibyo bintu nibyo byeze,aho umugore arinda kwifata akajya akunyuraho akakureba nk’icy’imbwa ihaze ngo ubundi ko ukiri muto wowe ubundi akaba anjyaho ndi umukecuru ubwo tuvuge ko ntacyo nkurusha?Nibo batuzengereje tugataha bagasigara banezerewe nkirirwa nkora kandi ndigukorera ubusa,abarya bakarya nta gitenge,nta mwambaro,agaciro kagahabwa ya ndaya irara muri kabari,ukaba nta n’ikintu nta kimwe wagira mu rugo,icyo utunze cyose akavuga ko ari icye.”

Undi nawe ati:”Hari igihe bishobora kuzana amakimbirane mu rugo,ugasanga muricanye.”

Aba bagore bakomeza bavuga ko hakenewe ubukangurambaga bwibutsa abagabo n’abagore inshingano zabo aho kubeshyera inzoga ko ari zo nyirabayazana w’izi ngeso mbi.

Ati:”Ndetse mukanambwira ngo nimba ari ubukene bugutera uburaya,reka tukugurize ushore ariko ureke gusenyera bagenzi bawe.”

Undi ati:”Ubuvugizi njye ndikumva n’ubundi mwatuvugira kuko nimba wirirwa ukora gira agaciro mu rugo nk’umugore,ndasaba ishuri mukatwigisha mukadushyira ku murongo kuko ntabwo inzoga ariyo ituma umuntu yambura umugabo ahubwo ni karande iba ikurimo wibeshyera inzoga kuko zo nta cyaha zifite ndetse n’abagabo mubashakire ishuri kuko hari n’umugabo usenga kandi akambura umugore w’abandi.”

NDAYAMBAJE Emmanuel, Umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Mugesera avuga ko izi ari ingeso mbi bagiye gukora ibishoboka byose bakazirwanya.

Yagize ati:”Izo ni ingeso mbi tugomba kurwanya,ni imyitwarire mibi kandi ubuyobozi bwose bufite inshingano zo gukumira ibintu byose byaba biganisha abaturage mu mibereho mibi,ibyo rero nabyo ntabwo ari byiza tugomba kubirwanya.”

Gitifu NDAYAMBAJE yakomeje agira inama imiryango.

Ati:”Inama ni ukwita ku mibereho myiza y’umuryango bakirinda ubusinzi n’izindi ngeso mbi zibandarika.”

Ikibazo cy’uburaya muri Uyu Murenge wa Mugesera abaturage bemeza ko Kiri mu ngeri zose kugeza no ku bagabo n’abagore bafite abo bashakanye,abagore bo ngo ntibatinya kujya mu kabari bakisengerera kugeza mu masaha akuze ibishobora kuba intandaro y’ibi byose cyane ko nko muri aka Kagari ka Kabungo hari abagabo bahisemo kwahukana bagata ingo zabo kubera ihohoterwa bakorerwa n’abo bashakanye.

Jean Damascene Iradukunda kglnews.com mu karere ka Ngoma

Related posts