Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Rubavu: Nyuma y’uko basenyewe inzu babagamo ,Imiryango icumi yacumbikiwe mu nzu imwe none babura aho baganirira iby’ urugo.

 

 

Mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Mudende hari imiryango 10 y’ abasigajwe inyuma n’ amateka iri mu Mudugudu wa Bunyove mu kagali ka Buhungwe ivuga ko ibayeho mu buzima bubi nyuma yo gusenyerwa inzu babagamo bitewe n’ uko zendaga kubagwaho bacumbikirwa mu nzu imwe y’ umuturage y’ ibyumba bitanu, abo baturage bararana ku buriri bumwe ari abagabo n’ abagore ndetse n’ abana.

Bamwe mu baturage baganiriye na Kglnews bagaragaje akababaro baterwa no kuba mu nzu imwe nyamara ari imiryango itandukanye maze basaba ubuyobozi ko bakubakirwa cyangwa bagahabwa ubundi bufasha

Umuturage umwe yagize ati ” Turi munzu turi abadamu icumi n’abagabo bacu icumi n’abana, ugasanga kuganira iby’umuryango bwite ntibishobotse kubera kuba mu nzu imwe dutandukanye” uyu muturage yasabye ubuyobozi ko babatandukanya bakabaho batatanye aho yahise atanga urugero rw’inzu imwe y’amabati baturanye ibamo umwana w’umukobwa, ise, n’umukwe we bose babana mu nzu imwe y’amabati atanu.

Undi muturage nawe yagize ati ” Baryama ari abantu nka 20 mu nzu imwe, buri wese yumva ibyo abandi baganira, mbese kugira ngo bakore icyumba batambikamo umwenda kugira ngo batarebana, hano buri wese yaryamaga mu kiraro cye, umuntu wabazanye ni Gitifu, atarabazanamo buri wese yararaga mu kiraro cye ntawumva iby’undi”.

Mu kifuzo cy’aba baturage barasaba ubuyobozi ko bwabatandukanya bakareka kubana mu nzu imwe ari benshi bakabaho bisanzuye umuryango ku wundi.

Meya w’ Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper, avuga ko iki kibazo yakimenyeshejwe ,n’ itangazamakuru ndetse ko yamenye n’ andi makuru ko hari n’abandi baturage baturuka mu tundi turere tw’abaturanyi bakabacumbikiramo gusa uko biri kose ntawakubaka inzu imwe ngo ashyiremo imiryango icumi.

Meya yagize ati “Hari igihe umuntu bamucumbikira ari Umwe abandi bakaza bamusanga, nagiye numva amakuru ko hari n’abandi bo mu tundi turere bahaza, so uko biri kose ntawakubaka inzu imwe ngo ayishyiremo imiryango icumi, ahubwo haba hari ikindi kintu cyabayeho nyuma y’uko umuha iyo nzu hakavuka ibindi bibazo abantu bagashaka kubikemurira muri iyo nzu cyangwa umuntu akagira abashyitsi bakanga gutaha”.

Meya yunzemo avuga ko yatumye Gitifu wo muri uwo Murenge kugira ngo ajyeyo arebe uko bimeze navayo ko ariho bamenya amakuru yanyayo avuga ko bitabaho ko umuntu yakubaka inzu imwe igenewe abantu icumi.

 

Inzu iyo miryango icumbikiwemo

 

Nshimiyimana Francois / Kglnews.com

Related posts