Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

Ak’imbwa zo muri Kayonza kashobotse.


Ni ku nshuro ya kabiri muri aka karere hishwe imbwa zirozwe nyuma y’imbwa umunani zo mu Murenge wa Gahini nazo zishwe.

Ni umwanzuro washyizwe mu bikorwa ku wa 15 no ku wa 16 Mutarama 2024 mu Mudugudu wa Munazi mu Kagari ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange.

izi mbwa zikaba zarategewe ku ibagiro ndetse no ku misozi aho zikunze kuba ziri ndetse zikaba ziganjemo izari zisanzwe zikunze kuzerera zitagira bene zo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Ntambara John, yavuze ko inyinshi mu mbwa zishwe zirozwe bazikekagaho kugira virusi y’ibisazi kuko harimo n’izahuye n’izindi mbwa zo mu Murenge wa Gahini nazo ziherutse kwicwa.

Ati “ Twaje kumenya amakuru ko hari imbwa zavuye muri Gahini zibonana n’iza hano ziranarwana zimwe zizanduza ya virusi y’ibisazi, nyuma rero zatangiye gutera abantu, tuza kubimenya dutangira kuzikurikirana twanzura ko tuzitega, ubu imbwa 11 nizo zishwe zirozwe 6 muri zo zari zaramaze kugaragaza iyo virusi y’ibisazi.”

Yavuze ko iyo imbwa yamaze kurekurwa ikirirwa izerera haba hari ibyago ko ishobora kwandura virusi y’ibisazi cyangwa ikaba yarya abantu biganjemo abana.

Ubuyobozi bw’Umuremge bwavuze ko igikorwa cyo guhiga izi mbwa kitarangiye ngo kuko niharamuka habonetse n’izindi zizicwa mu rwego rwo kurinda umutekano w’abaturage n’amatungo yabo,aboneraho gusaba abaturage batunze imbwa mu ngo zabo kwihutira kuzikingiza.

Jean Damascene Iradukunda kglnews.com I Kayonza

Related posts