Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubukungu

Iburasirazuba:Abahinzi b’ibigori barasaba ko hashyirwaho igiciro nyuma yo kugura imbuto ibahenze.


Bamwe mu bahinzi baguze imbuto y’ibigori ku giciro gihanitse, basabye Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi gushyiraho igiciro kiboneye cyatuma batagwa mu gihombo.

Bibaye nyuma y’aho abamamyi bari kugura ibigori kuri 300 Frw ku kilo, bagasanga bakurikije ayo bashoye batabona inyungu ahubwo bagwa mpaka.

Ibi babigaragaje ubwo bari mu myiteguro y’isarura ry’igihembwe cya 2024 A n’uburyo bwo gufata neza umusaruro mwinshi witezwe muri iyi Ntara.

Umuyobozi wa Koperative ihinga ibigori mu Murenge wa Mpanga, Kabagwira Gloriose, yavuze ko kugeza ubu batari babagurira umusaruro ariko ko abaturanyi babo bari kugurirwa kuri 400 Frw abandi bakagurirwa kuri 300 Frw ku kilo cy’ibigori.

Ati “ Amakuru dufite ni uko bari kubagurira kuri 400 Frw kandi ubushize batuguriraga kuri 500 Frw, aho byatumye abahinzi bishima bahinga ibigori byinshi, yewe ngira ngo n’uwari ufite insina zidashinga yazikuyeho ahinga ibigori. Ubwo rero iyo twumvise ibyo umuntu w’umworozi ufite ifumbire yamaze kumva igiciro baduhaye, ifumbire na we arayizamura. Ubu imodoka y’ifumbire twayiguraga ibihumbi 120, imvaruganda tukayigura 722 Frw.”

Twiringiyimana Jean Chrysostome uhinga ibigori mu Murenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare, we yavuze ko ubwo iki gihembwe cy’ihinga cyatangiraga abenshi bashoyemo amafaranga menshi kuburyo ngo basaba Leta kuzashyiraho igiciro kiboneye.

Ati “ Ubu turasaba ko mu gushyiraho ibigori Leta yafatira hagati na hagati kugira ngo batere umwete wa muhinzi kugira ngo ubutaha azabone uko ahinga mu buryo bumworoheye. Ubu biratangaje uburyo ikilo cyavuye kuri 500 Frw bakaba bari kubigura kuri 300 Frw kandi twarahinze bitugoye.”

Abamamyi batangiye kubigura ku mafaranga macye.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonce Musafiri, yavuze ko abahinzi badakwiriye kugira ibibazo kuko imbuto bahawe yari yunganiwe kugira ngo itabahenda.

Ati “ Iyo tugiye gushyiraho igiciro rero byose turabibara, tureba ya nkunganire twashyizemo, tureba ya fumbire n’ibindi byinshi hanyuma tukareba ese ni ikihe giciro twashyiraho kizatuma n’udahinga ugura ibigori nawe abaho neza. Ni leta rero ireberera abahinzi n’abaguzi.”

Ubuhinikiro bw’imyaka mu ntara y’Uburasirazuba bwarubatswe

Kuri ubu u Rwanda ruritegura umusaruro uzikuba inshuro ebyiri ugereranyije n’uwari usanzwe uboneka mu gihugu hose, kuri ubu byitezwe ko hazaboneka toni ziri hagati y’ibihumbi 650 kugeza ku bihumbi 800.

Abahinzi basabwe kwirinda kugurisha umusaruro wabo ku bamamyi avuga ko nubwo batari bashyira hanze igiciro ngenderwaho kizashyirwa hanze mu minsi mike iri imbere.

Ibigori bimwe ntibiruma

Jean Damascene Iradukunda /kglnews.com

Related posts