Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Huye: Ku munsi mukuru w’abarimu abarezi barashimira ibyo bagezeho biyemeza gukomeza guteza imbere uyu mwuga.

Kuri uyu wa Kane Tariki ya 14 Ukuboza 2024 ni umunsi mukuru w’abarimu mu gihugu hose by’umwihariko abo mu karere ka Huye bavuga ko bishimira cyane ibyo bagezeho kubera uyu mwuga biyemeza kandi gukomeza kuwuteza imbere.

Byavuzwe ubwo hari mu gikorwa n’ubundi cy’icyumwrru cyahariwe umujyanama n’umufatanyabikorwa aho kuri uyu umunsi ubuyobozi bwari bwasuye Ikigo cy’ishuri cy’urwunge rw’amashuri yisumbuye cya Mutunda bamwe mu barezi bakagaragariza ubuyobozi ibyishimo bafite by’umwihariko ku munsi mukuru wabo.

Hakizimana Elsye ukorera muri iki kigo cya Mutunda avuga ko amaze imyaka itatu akora akazi k’uburezi akaba avuga ko by’umwihariko yishimira uburyo akoramo akazi ke kandi ko byanga bikunda abibonamo inyungu nyinshi cyane bimufasha gukemura ibibazo bye ndetse akaba abasha no kwiyishurira irindi shuri rya Kaminuza.

Hakizimana yagize ati “Natangiye akazi ndi umu A2 ndakomeza ndakora ariko ubu ndi kwiga irindi shuri rya Kaminuza muri PIASS mu Ishami ry’uburezi nkaba mvuga ko mu gihe runaka nshobora kuba nakwimurwa nkajya kwigisha muri segonderi, ubu ngubu rero byarahindutse cyane umwarimu asigaye yarahawe agaciro turimo turazamurwa mu ntera uko bwije n’uko bukeye, Leta yadukuriyeho imisoro, ni ibintu byo kwishimira cyane”.

Claudine Nyirahabimana wigisha mu ishuri ry’isumbuye rya Mutunda avuga ko abarimu ari abantu b’ingenzi Cyane bageza abandi bantu kuri byinshi Kandi ko icyo umuntu aba aricyo cyose ntacyo yageraho atanyuze imbere ya Mwalimu. Claudine avuga ko kuri we ubwarimu bwamugejeje kuri byinshi ku bijyanye n’iterambere ndetse no kwiyingura ubumenyi kuko iyo wigisha nawe uba uri kwiga.

Claudine Nyirahabimana yakomeje ashimira ubuyobozi bwa Leta ku bufatanye bagirana mu burezi by’umwihariko agashimira cyane Perezida wa Repubulika wabazamuriye umushahara mu burezi akabakuriraho n’imisoro. Uyu mubyeyi avuga ko amaze imyaka 12 akora aka kazi.

Umwe mu bagize inama njyanama y’akarere ka Huye wabanye n’aba barimu ubwo Kglnews yabasuraga , Evanice Mugwaneza yavuze ko ubwitange bwa Mwalimu nta muntu utabuzirikana cyangwa ngo abuhe agaciro, avuga ko abantu bose bakomeye baciyeho babanje guca mu burezi Kandi ko n’ubu ibyamamare byose byabayeho ari abarezi avuga ko ibi bihangange byose biboneke mu buvuzi, abubatsi, abanyamategeko, abayobozi ariko abo bose bagaruka ku ipfundo ry’uburezi. Yagize ati “Mwalimu ntabwo aduha ubumenyi bwo mu ishuri busanzwe gusa, Mwalimu aduha uburere, aduha ubumenyi mu Mico, aduha ubumenyi mu myifatire, aduha ubumenyi mu myitwarire, ibyo byose iyo bihuye n’ibyo baduha mu mpapuro bituma tuvamo abantu bakomeye, tukava mu mpapuro tukajya mu mico, tukajya mu myifatire n’imyitwarire, tukubaha buri wese ndetse n’Imana.

Umujyanama Mugwaneza Evanice yasoje ashimira ubuyobozi bw’igihugu bwabibutse bukabazamura, ati ” s’uko na mbere butabibonaga ahubwo n’uko ari cyo gihe, muribuka abamazemo igihe uburyo bw’imibereho bwari bugoye rimwe na rimwe ariko 2008 Bank yabashyireyeho bank yanyu kugirango ijye ibafasha mu mibereho no mu bundi buryo bw’iterambere”. Yasoje asaba abarimu gukomeza Kwita ku bana ndetse no kunyurwa ko ni bikorwa neza na wa muco dutanga tuzagira abana beza Kandi nabo bakiteza imbere maze abizeza gukomeza gufatikanya muri byose.

Uyu wari umunsi mukuru w’abarimu mu gihugu hose aho abarimu baba bishimira ibyo bagezeho muri rusange bagafata n’ingamba nshya hamwe n’abayobozi babo. Uyu munsi uba ari ngarukamwaka.

Related posts