Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Umubyeyi w’ i Nyamasheke arimo gushakishwa uruhindu kubera igikorwa cy’ umunyamaswa yakoze

Mu Mudugudu wa Mukingo  mu Kagari ka Mubumbano ,mu Murenge wa Kagano ,haravugwa inkuru y’ umugore urimo  gushakishwa  n’ Inzego z’umutekano zirashakisha umubyeyi witwa nyuma yo gukekwaho kwiyicira umwana w’amezi ane.

Amakuru UMUSEKE wamenye dukesha ino nkuru  ko Uwamahoro yavuye mu Kagari ka Mubumbano ku wa 29 Ugushyingo 2023 ari kumwe n’uwo mwana witwaga Masengesho Emmanuel ariko ku wa 03 Ukuboza agaruka atamufite.

Icyo gihe yabwiye abaturanyi be bagize amakenga bamubaza aho umwana ari maze abasubiza ko yaguye mu Bitaro bya Bushenge, bakomeje kumuhata ibibazo arabatoroka.Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyamasheke, Muhayeyezu Joseph Desire yavuze  ko usibye amakuru yatanzwe na Uwamahoro y’uko umwana yaguye mu Bitaro bya Bushenge nta kindi baramenya.Yagize ati ” Biracyari mu iperereza, aracyashakishwa, kuba ataraboneka ngo atange ibisubizo ku ibura ry’uwo mwana nibyo biteye inkeke, nizeye ko ari buboneke kugira ngo tubone amakuru arambuye yaho uwo mwana ari”.

Muhayeyezu yasabye abaturage kuzirikana uburenganzira bw’umwana abibutsa ko umwana agomba kurindwa no kwitabwaho anasabasa gukomeza umuco wo gutangira amakuru ku gihe.

Related posts