Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Kuba umukene no gutinya inshingano burya n’ indwara ikomeye, dore zimwe mu indwara zo gutinya ibintu mu buryo bukabije

Hari indwara nyinshi Abantu barwara batabizi , akenshi abantu bumva ko ari kamere zabo nyamara hari igihe bikabya ukabona ko bitakiri kamere ahubwo byahindutse indwara, Urubuga rwacu rwagukusanyirije urutonde rw’izo ndwara abantu barwaye ariko batabizi.

1. Peniaphobia: Indwara yo gutinya kuba ubukene: Iyi ndwara yibasira abantu bakiri bato cyane cyane iyo bakuze babona iwabo kubona ibintu bibagora, ku buryo usanga mu rugo hahora agahinda bityo abana bo muri urwo rugo bagafatwa niyo ndwara. Iyi ndwara nanone ishobora gufata umwana ukunda kubona ababyeyi be bahangayikishijwe cyane no kuba bakennye, Niyo mpamvu burya atari byiza kubwira umwana wawe ko mufite ibibazo by’ubukene. Niyo yagusaba ibyo udafite wowe nk’umubyeyi ujye wirinda kumubwira ko ntabyo yabona , ahubwo umukomeze.

2. Metathesiophobia: Indwara yo Gutinya impinduka: Metathesiophobia, ni phobia itera abantu guhinduka ku miterere yabo. Rimwe na rimwe abarwaye iyi ndwara baba bafite indi ndwara yo gutinya kwimuka(kuva aho bari bajya ahandi)

3. Politicophobia: Indwara yo gutinya ibya Polutics: Abantu barwaye iyi ndwara akenshi baba batinya ikintu cyose cyerekeranye na Politiki kuburyo no kubitekereza bibarushya cyane, Uwibasiwe n’iyi ndwara iyo atekereje politike agira ubwoba cyane umutima ugatera kuburyo bukabije, Abantu barwaye iyi ndwara akenshi bakunda gutinya kujya aho abantu bo muri politiki bari, aba bantu bashobora no kwanga gutora.

4. Hypengyophobia: Indwara yo gutinya inshingano: Abantu barwaye iyi ndwara baratangaje, Bakunda gushinja abandi amakosa no kubaseka cyane iyo bananiwe inshingano ariko bo bagatinya kuzifata. Abantu barwaye iyi ndwara cyane baba barayitewe no kuba barigeze kuba abayobozi mu bintu runaka maze bakaza Kunanirwa kuyobora, bakamburwa inshingano.

5. Atychiphobia: Indwara yo gutinya Gutsindwa: Abantu benshi barwara iyi ndwara batabizi kuko akenshi iterwa no kuba ababyeyi batarafashije umwana wabo akiri muto kuburyo akura yumva ko ntakiza cyamubaho, yumva hari ibyo we atashobora. abarwaye iyi ndwara batinya kujya mu bintu runaka kabone nubwo baba babifiteho ubumenyi, baba batinya ko batsindwa rubanda bakabaseka. Iyo babigiyemo bagatsindwa bakabaseka birabahangayikisha cyane kuburyo banatekereza kwiyahura.

Related posts