Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Dore ibintu byatuma uwo mukundana abona ntacyo umaze akaba yagusiga ugasigara mu gahinda gakomeye

Urukundo rukomezwa no kwizerana no gukunda umukunzi wawe by’ukuri ntacyo umukinga, nyamara hari imwe mu myitwarire ituma uwo ukunda yakubona nk’aho ntacyo uvuze imbere ye akaba yakunda abandi,Amakosa ya mbere akorwa mu rukundo, ni igihe abantu bishuka ko bakundana ariko bataganira uburyo bazakundanamo n’intego y’urukundo rwabo, mu buryo bwo kubana mu bwumvikane.Mariage.com yatangaje ko igihe umukunzi wawe atangiye kukubona ko nta kamaro umufitiye, akenshi biterwa no kuba warirengagije inshingano zawe mu rukundo, cyangwa urukundo umuha rutamuhagije.

Bavuga ko uwamaze kubona ko atitaweho n’uwo akunda cyangwa amubura ariko amureba, atangira gutekereza aho yakura ibyishimo harimo no kugusiga agashaka abamwitaho.Abakunzi bagomba guhana ibyishimo nk’uko babisezeranye kuko urukundo ni ikinyuranyo cy’urwango.

Iyo wasezeranije umukunzi wawe kumukunda, uko iminsi yicuma bikagenda bigabanuka, bituma akubona nk’aho kugumana nawe ntacyo bimumariye agatangira kugufata nk’udahari.Bamwe mu bantu barimo abasore, bakunze kurambagiza abakobwa babereka urukundo rwinshi rugurumana nk’amashara, bamara kubemera bakagenda gacye bikabashyira mu rujijo.

Urukundo wamenyereje umukunzi wawe, irinde kurugabanya kuko uziko yamaze kugukunda, kuko umutima ukunda wanakunda undi, ibyanyu bikarangira mutandukanyekandi wenda urengana ari uburangare.Bamwe mu bagabo bamara gushaka abagore bifuza, babageza mu rugo bakabona bababuriye umwanya bitewe n’inshingano abagore bagira nyinshi mu rugo.

Igihe umugabo abuze umugore we ngo amwiteho nk’uko yamenyereye, atekereza ko asigaye yikundira abandi cyangwa imirimo ye akayisimbuza kwita ku mutware we.Ni byiza kumenya impamvu wabanye n’uwo mwashakanye, ibyo yakundaga mutarabana ugakomeza kubyitaho, ndetse ugahora uri mushya akubona mu isura nziza yagukunze urimo, byaba byiza bikiyongera aho kugabanuka kuko bitabaye ibyo yakubona nk’umuntu utakimufitiye akamaro.Amagambo ava mu kanwa k’umuntu nayo ashobora gutuma bamubona nk’aho ntacyo amaze. Bamwe batekereza ko kwigamba ko bakora ibikorwa bibi bikomeye byananiye benshi, bazi ko bashimwa na benshi nyamara abandi bakakubona nkaho ntacyo wakwimarira.

Urubyiruko bitewe n’amaraso ashyushye, benshi batekereza ko kunywa inzoga nyinshi zikarishye, kubatwa n’ibiyobyabwenge ari ubutwari bituma benshi babatinya, nyamara uwo mukundana atangira akubona nk’aho utashobora kuzigama, cyangwa umunywi wabaswe nazo, akaba yaguta aramutse akeneye umuntu muzima.

Urukundo rukomezwa n’ibiganiro, nyamara umuntu niwe utuma akundwa n’umuntu ndetse akaba yanamwizera. Ni byiza kwitekerezaho ukamenya ko uri ingirakamaro ku mukunzi wawe, ndetse ukirinda kuba umutwaro kuwo mukundana, ariko wabona umukunzi wawe ntahazaza akwereka hazima ukamureka ukubaka ahawe hazira umuze bigishoboka.

Related posts